English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhazi United yananiwe gutsinda Amagaju FC imanuka mu cyiciro cya kabiri

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Muhazi United yatsizwe na Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 2-1, isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ibiri izamutse mu cyiciro cya mbere.

Wari umukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona ari nawo wa nyuma wahuzaga aya makipe yagombaga kwikuramo imwe ijyana na Vision FC mu cyiciro cya kabiri. Amagaju FC yari afite amanota 33 yagiye gukina umukino nibura asabwa kunganya ariko abifashijwe na rutahizamu wayo Useni Kiza Seraphin wari wongeye kugaragara nyuma y’igihe kinini adakina, yerekana umukino mwiza imbere y’abantu bacye bari kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Gukina neza ku ikipe ya Amagaju FC byayihaye uburyo bwinshi bwo kubona igitego mu izamu rya Muhazi United yo yari itegetswe gutsinda ikarokoka, maze abona igitego cya mbere ku munota wa 24 cyatsinzwe na Tuyishime Emmanuel, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Amagaju FC yakomeje gukina umukino mwiza, bituma anabona igitego cya kabiri ku munota wa 58 gitsinzwe na Bizimana Iptihadji ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Nzana Ebine atashoboye gukuramo. Ku munota wa 64 Muhazi United yabonye penaliti yavuye igitego kimwe cyo kwishyura, nyuma y’uko itsinzwe na Muhamad Kyeyune.

Amakipe yombi yakomeje guhatana, ku munota wa 81 Muhazi United ibona penaliti ya kabiri ariko kuri iyi nshuro Muhamad Kyeyune ayiteye umunyezamu Kambale Dieune ayikuramo, umukino urangira Amagaju FC atsinze ibitego 2-1, anagumye mu cyiciro cya mbere aho yasoje shampiyona 2024-2025 ari ku mwanya wa 11 n’amanota 36 mu gihe Muhazi United imanutse iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yari mu bihano byo gukina nta bafana, yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 63 nyuma gutsindira Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Emmanuel Kabange ku munota wa 58. Ku rundi ruhande, ikipe ya Gorilla FC yo ikaba yasoje shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.

Umukino wa nyuma usoza shampiyona 2024-2025, uteganyijwe ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba aho ikipe ya APR FC yegukanye igikombe igishyikirizwa yakirira Musanze FC kuri Stade Amahoro.



Izindi nkuru wasoma

Umupira mwiza ntuhagije, dukeneye gutsinda - Henry yikomye Arteta

Muhazi United yananiwe gutsinda Amagaju FC imanuka mu cyiciro cya kabiri

Impinduka zikomeye muri Manchester United: Abakinnyi 8 b’ibikomerezwa bagiye gusezererwa

Perezida wa Muhazi United yongereye icyizere mu bakunzi ba Rayon Sports mbere yo guhura na APR FC

#BAL5: APR itsinzwe umukino wa kabiri ikomeza gutegereza itike



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-28 18:29:57 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhazi-United-yananiwe-gutsinda-Amagaju-FC-imanuka-mu-cyiciro-cya-kabiri.php