Perezida wa Muhazi United yongereye icyizere mu bakunzi ba Rayon Sports mbere yo guhura na APR FC
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Mfizi Longin, yatangaje ko bazahereza ibyishimo aba-Rayon.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, ikipe ya Muhazi United iraba yakiriye ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.
Ni umukino Muhazi United imaze icyumweru cyose yitegura mu buryo budasanzwe. Ikipe ya Muhazi United imaze icyumweru cyose mu mwiherero yitegura uyu mukino.
Mu kiganiro Longin yagiranye n’inyarwanda, yavuze ko ikipe yiteguye neza uyu mukino ndetse abona ntaho APR FC izanyura cyereka nikora ibyayo mu kibuga.
Muri iki kiganiro, uyu muyobozi yatangaje kandi ko abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kuza kureba uyu mukino kuko bazabahereza ibyishimo hamwe n’abakunzi ba Muhazi United.
Yagize ati “ Aba-Rayon n’aba Muhazi United, tuzabaha ibyishimo. Baze kuri sitade ari benshi kuko nabo uyu mukino ubareba cyane, igikombe bashaka gutwara, tugifitemo uruhare.
Nta hantu APR FC yabona icyuho. Nta cyuho kirimo, ibyabo n’ibyo mu kibuga. Nta hantu harimo icyuho twavuga ko tugiye kugera ku mukino hadateguwe.”
Nkaka Mfizi Longin, yanatangaje ko ikipe ya APR FC izatsindwa ibitego 2-1 na Muhazi United.
Amakuru Ijambo.net ufite ni uko abakinnyi ba Muhazi United nibaramuka batsinze APR FC buri mukinnyi azatahana ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda nk’agahimbazamusyi.
Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC ku munsi wejo hashize tariki 22 Gicurasi 2025, yakoze imyitozo abakinnyi bose bahari usibye Seidu Dauda Yusif ufite ikibazo cy’uburwayi.
Kuri uyu wa gatandatu ntabwo biraba byoroshye kuko APR FC izaba ishaka gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ariko kandi Muhazi United nayo ishaka amanota 3 kugira itazampanuka mu cyiciro cya kabiri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show