English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Nel Ngabo yahakanye amakuru avuga ko muri Kina Music atishimye.

Umuhanzi  Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo yahakanye amakuru avuga ko muri Kina Music atishimye, ashimangira ko aho ageze uyu munsi abikesha iyi nzu imufasha.

Yavuze ko yamaze imyaka ibiri akora umuziki ariko ntawe ushaka kumutega amatwi no kumumenya, ahubwo bakamubwira ko ari umwana.

Ibi yabigarutseho asubiza abakunzi be bamubajije ibibazo bitandukanye babicishije kuri Instagram nawe abisubiza abicishije kuri You Tube.

Ati “ Kuba ngeza aha ni Kina Music. Mbere yo gusinyana nabo, narimaze imyaka ibiri nkora umuziki nta muntu unzi nta n’umuntu n’unwe ushaka kunsinyisha.’’

Akomeza agita ati ‘’Buri muntu wese yaravugaga ngo ndi umwana. Naho nshaka kugera mfite icyizere ko nzahagera kuko ndi muri Kina Music.”

Hari kandi uwamubajije impamvu adakorana n’aba Producer batandukanye badakorera muri Kina Music, avuga ko hari imishinga myishyi yakoranye n’abandi ba Producers imwe ikaba yarasohotse mu gihe indi nayo iri mu nzira.

Mu ndirimbo uyu muhanzi yagaragayemo  harimo iyo yise ‘Perfect’, ‘Keza’ yahuriyemo na Buravan, ‘Henny’, ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Fireman, ‘Want you back’, ‘Bindimo’ yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, ‘Takalamo’ yakoranye na The Ben na Platini P, ‘Uzanyibuka’, ‘Church boy’ ye na Angel Mutoni, ‘Mutuale’ yahuriyemo na Bruce Melodie, Waiting n’izindi.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-09 17:38:33 CAT
Yasuwe: 571


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Nel-Ngabo-yahakanye-amakuru-avuga-ko-muri-Kina-Music-atishimye.php