English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Edouce Softman yatumiwe mu iserukiramuco rishya muri Kenya

 

Umuhanzi w’Umunyarwanda Edouce Softman yatumiwe mu iserukiramuco ‘Amahoro Festival’ rigiye kubera muri Kenya, akazahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Kidum n’itsinda ry’abarundi bazwiho ubuhanga mu kuvuza ingoma.

Uretse aba bahanzi bamaze gutangazwa nk’abahagarariye u Rwanda n’u Burundi, byitezwe ko mu minsi iri imbere abategura iri serukiramuco rigiye kuba bwa mbere, bazatangaza abandi bahanzi barimo n’umunyarwenya Eric Omondi.

Edouce yavuze ko yakiriye ubutumire bwo kwitabira iri serukiramuco kuko mu baritegura n’ubusanzwe harimo Umunyarwanda wari uzi umuziki we bityo ngo aba ari we ahitamo gutumira.

Ati « Njye nagiye kubona mbona barantumiye, wenda ntekereza ko byatewe n’uko umwe mu baritegura ari umunyarwanda uzi neza umuziki wanjye, bityo ahitamo ko natarama muri iri serukiramuco. »

Byitezwe ko Edouce azatarama muri iri serukiramuco rizaba tariki 26 Ugushyingo 2021.

Ku bijyanye n’umuziki we, Edouce yavuze ko kimwe n’abandi banyarwanda icyorezo cya Covid-19 hari ingaruka cyagize ku buhanzi bwe, icyakora ahamya ko mu minsi iri imbere hari indirimbo yitegura gusohora.

 



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-10-07 13:57:50 CAT
Yasuwe: 607


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Edouce-Softman-yatumiwe-mu-iserukiramuco-rishya-muri-Kenya.php