English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Bebe Cool yashimiye  Bbi Wine kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yashimiye mugenzi we  Bbi Wine kuba yaratumye urubyiruko rwinshi rw’Abagande binjira muri Politike.

Bebe Cool avuga ko kuba Bobi Wine yarinjiye muri Politike ari muto, byatumye abandi bakiri bato nabo bagira umuhate wo kwinjira mu nzira za Politike.

Ati “Umuvandimwe wanjye Bobi Wine yerekanye umuhate mu kazi ke kandi abikora neza ku buryo byabereye inzira nziza abakiri bato bashaka kwinjira muri plitike.”

Icyakora asaba urubyiruko ruri kwinjira mu miyoborere, guhitamo imiyoborere myiza ibereye rubanda kuko ari cyo kibazo abanyafurika bafite.

Kuri ubu Bobi Wine ni Umuyobozi w’ishyaka rya National Unity Platform (NUP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, aho yabaye n’Umudepite akaza no guhatanira kuba Perezida ariko ntahirwe.



Izindi nkuru wasoma

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Huye: Ibishinjwa umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo kubera 300 Frw

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-13 22:20:57 CAT
Yasuwe: 284


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Bebe-Cool-yashimiye--Bbi-Wine-kubera-igikorwa-cyindashyikirwa-yakoze.php