English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Lady Gaga yacanye umuriro ku musenyi wa Copacabana imbere y’imbaga itarigeze ibaho!

Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Lady Gaga, yongeye kwerekana ubukaka bwe mu muziki ubwo yakoraga igitaramo cy’amateka ku musenyi wa Copacabana i Rio de Janeiro, muri Brazil, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana (2,100,000), kikaba cyari Ubuntu.

Abakunzi ba Lady Gaga bari baje ari uruvunganzoka, bambaye imyambaro isanzwe igaragara mu mashusho y’indirimbo ze nka Poker Face na Bad Romance, mu rwego rwo kumwereka urukundo no kumwereka ko bamushyigikiye. Iki gitaramo cyari kimwe mu by’uruhererekane azengurukamo isi amenyekanisha album ye nshya yise "Mayhem".

Mbere yo kuririmbira abari bateraniye ku mucanga wa Copacabana, Lady Gaga yabanje gusura aho igitaramo cyagombaga kubera, abwira abakunzi be ko yiteguye kubashimisha, ndetse ko yari abakumbuye cyane kuko yaherukaga muri Brazil mu mwaka wa 2012.

Lady Gaga w’imyaka 39, asanzwe ari umwe mu bahanzi b’ibihe byose mu njyana ya Pop. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zanyuze imitima ya benshi zirimo Bad Romance, Die with a Smile, na Poker Face, zatumye izina rye rimenyekana ku isi yose.

Iki gitaramo kibaye nyuma y’ibindi bibiri bikomeye aherutse gukorera muri Mexique, nabyo byitabiriwe n’abantu benshi, bigaragaza ko uyu muhanzikazi agifite izina rikomeye kandi rifite imbaraga mu muziki w’isi.

Nsengimana Donatien | Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: BasiGo yazanye bisi z'amashanyarazi zitezweho impinduka mu ngendo z’imbere mu gihugu

Inkongi y’umuriro yafashe indege ya Boeing 737 Max i Denver yari irimo abagenzi barenga 150

U Rwanda na Tanzaniya mu rugendo rushya rwo guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi n’indimi

D’banj yatunguye abantu ubwo yavugaga abahanzi batatu abona bagezweho muri Nigeria

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-05-05 10:31:38 CAT
Yasuwe: 367


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Lady-Gaga-yacanye-umuriro-ku-musenyi-wa-Copacabana-imbere-yimbaga-itarigeze-ibaho.php