English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: BasiGo yazanye bisi z'amashanyarazi zitezweho impinduka mu ngendo z’imbere mu gihugu

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, mu Karere ka Rubavu hamuritswe bisi nshya zikoresha amashanyarazi z’Ikigo BasiGo, gisanzwe kimenyerewe mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Izi modoka nshya zahawe amasosiyete atanu atwara abagenzi mu Ntara zitandukanye z’igihugu, aho buri imwe ifite imyanya hagati ya 35 na 42.

Bisi za BasiGo zitezweho impinduka zikomeye mu buryo bwo gutwara abantu mu Ntara, cyane cyane mu bijyanye no kurengera ibidukikije kuko zidakoresha lisansi cyangwa mazutu ndetse nta rusaku rugaragara ziteza.

Izi modoka zahawe amasosiyete akorera mu Ntara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburasirazuba arimo: Kivu Belt, Different, City Express, Kigali Coach, ndetse na Matunda.

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Doreen Orichaba, yavuze ko izi modoka zifite ubushobozi bwo gukora ingendo z’ibirometero 350 zisharijwe inshuro imwe gusa, kandi zikazanira abagenzi serivisi igezweho.

Yagize ati "Imodoka zacu zifite intebe ziryoshye nk’izo mu ndege, nta rusaku kuko ntizivuga, zifite aho gushyira imizigo, harimo na internet n’aho gucomeka telefone wongeramo umuriro. Zizajya zikora ingendo zitandukanye nko kuva i Kigali zijya i Nyagatare, i Karongi, i Huye, i Rusumo ndetse n’i Rusizi. Mbega zizahuza uduce twose tw’igihugu."

Yakomeje avuga ko bahisemo gutangirira i Rubavu kuko ari hamwe mu hantu kure hashobora kugaragaza ubushobozi bw’izi modoka, anizeza ko sitasiyo zo kuzishyiramo umuriro zizubakwa vuba, zikanagira igice cyagenewe garage yo kuzisana mu gihe hagize igihinduka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko izi modoka zizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo no kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Yagize ati: "Akarere ka Rubavu nk’akarere k’ubukerarugendo, izi modoka zije gufasha mu gutanga serivisi z’ingendo z’abaza gusura ibyiza nyaburanga by’akarere kacu. By’umwihariko kandi bizongera akazi ku rubyiruko n’abakiriya bazikoresha, ndetse n’amashanyarazi yacu agire akazi atari ugucana amatara gusa. Turashimira BasiGo yabigizemo uruhare."

Mu gihe kiri imbere, BasiGo iteganya kongera imodoka zigera ku ijana, ndetse nyuma hakaziyongeraho izindi 200 kugeza ubwo bazagera ku modoka 1000 zose mu Rwanda.

Ibi byose bihuye n’ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030, hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri cyakiriye serivisi za BasiGo nyuma ya Kenya. Muri 2023 nibwo izi modoka zageze bwa mbere mu Rwanda zitangira gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

BasiGo yatangaje ko itaje guhangana n’ibigo bitwara abagenzi, ahubwo izajya ikodesha izi modoka amasosiyete asanzwe atwara abagenzi, amafaranga y’iyo serivisi akazajya aba arimo n'ayo gushyiramo umuriro no kuzisana igihe byaba bikenewe.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu

Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi bwarwo mu kugaragaza isura Nziza y’igihugu

Impinduka mu burezi: Abarimu bashya barenga 7,000 batangiye akazi

Rubavu: BasiGo yazanye bisi z'amashanyarazi zitezweho impinduka mu ngendo z’imbere mu gihugu

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kuba imbarutso y’impinduka zubaka umugabane



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-08-02 11:49:40 CAT
Yasuwe: 186


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-BasiGo-yazanye-bisi-zamashanyarazi-zitezweho-impinduka-mu-ngendo-zimbere-mu-gihugu.php