English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubwicanyi muri Kazumba: Uko Umusore w’Umupolisi yishe Umunyeshuri amuteye Icyuma mu gatuza

Umunyeshuri wari urimo kwimenyereza umwuga mu ishuri rya Tshibala Sainte Marie, riherereye mu bilometero 180 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Teritwari ya Kazumba, yishwe n’umuhungu w’umupolisi wari wasinze, amuteye icyuma mu gatuza.

Nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Segiteri ya Mboie, Pierre Kashinda, ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y’ijoro ahagana saa moya. Uwishe uyu munyeshuri ngo yageragezaga kumwiba telefone, ariko ubwo nyirayo yamurwanyaga, yahise amutera icyuma.

Nyuma yo gukora ubwo bwicanyi, ukekwaho icyaha yagerageje gutoroka, ariko aza gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe aka gace ka Tshibala kamaze iminsi kugaragaramo urugomo rukabije. Mu bihe byashize, inzu 24, zirimo n’iy’umuryango w’uyu munyeshuri wishwe ndetse n’urusengero, ziherutse gutwikwa.

Umudepite uhagarariye Teritwari ya Kazumba, Pierre Sosthène Kambidi, yasabye Leta kongera ingufu mu guhashya ibi bikorwa by’urugomo, asaba ko ubutabera bukora akazi kabwo mu gukurikirana no guhana abagize uruhare muri ibi byaha.

Uyu mudepite yanavuze ko abaturage ba Kazumba bakwiye gusubizwa icyizere mu nzego z’umutekano, kuko ibikorwa nk’ibi bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Iri sanganya ryatumye benshi bongera gusaba Leta ya RDC gushyira imbaraga mu guhangana n’umutekano mucye ukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko muri Teritwari ya Kazumba.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-06 15:54:27 CAT
Yasuwe: 261


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubwicanyi-muri-Kazumba-Uko-Umusore-wUmupolisi-yishe-Umunyeshuri-amuteye-Icyuma-mu-gatuza.php