English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubutumwa bwihutirwa bw’Umujyi wa Kigali

Mu gihe ibihe by’imvura nyinshi bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara ingamba 10 buri muturage asabwa gukurikiza mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano.

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage gukomeza gusukura imiyoboro y’amazi no gukumira ibikorwa bishobora gushyira ubuzima mu kaga. By’umwihariko, ababyeyi basabwe kutohereza abana bataha igihe cy’imvura, ahubwo bagasabwa kugumana nabo ku ishuri kugeza imvura ihitutse.

Mu zindi nama zahawe abaturage, harimo kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa ku biraro, gukoresha abantu bakuru mu kwambutsa abana, ndetse no gukurikiza amabwiriza yose yatanzwe n’inzego zibishinzwe.

“Abaturage basabwe kuba maso cyane cyane mu duce dukunze kuzura amazi, nk’imigezi n’imihanda isanzwe inyurwamo n’amazi menshi,” nk’uko biri muri iryo tangazo. Ubuyobozi bwanasabye kwirinda gukoresha telefoni, radiyo cyangwa televiziyo iyo umuntu ari mu mvura, ndetse no gukomeza kwirinda kubaka nta ruhushya.

Ubutumwa burangira butanga nimero 3260, ku bakeneye ubufasha cyangwa bafite ibibazo byihariye.

Nsengimana Donatien 



Izindi nkuru wasoma

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Isura ya mwarimu ni we uyihesha -Ubutumwa bukomeye bwa Minisitiri w’uburezi

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali

Kigali:Yafatiwe muri gare ya Nyabugogo atwaye urumogi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-05-05 16:13:40 CAT
Yasuwe: 403


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubutumwa-bwihutirwa-bwUmujyi-wa-Kigali.php