English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubufatanye bushya hagati ya DRC n’u Rwanda: ibiganiro biratanga icyizere

Mu cyumweru gishize, intumwa za Leta ya DR Congo n’iyu Rwanda zahuriye i Washington muri Amerika, mu nama ya mbere y’urwego rushya rwashyizweho rugamije kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kanama uyu mwaka.

Iyo nama yitabiriwe n’indorerezi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo (nk’umuhuza w’Ubumwe bwa Afurika), ndetse na komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika. Ni bo bareberera iyubahirizwa ry’amasezerano no gushyigikira ubuhuza bw’impande zombi.

Urwo rwego rwiswe Joint Oversight Committee rushinzwe kugenzura ko impande zombi (u Rwanda na DRC) zubahiriza amasezerano, kwakira ibirego byo kuyahonyora, no gufata ingamba mu buryo bw’amahoro. Ruzagenzura n’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.

Amasezerano ateganya no gushyiraho urundi rwego rwa tekinike rw’umutekano rwitwa Joint Security Coordination Mechanism, rugizwe n’abahagarariye impande zombi: umusirikare, umukozi w’ubutasi, n’uhagarariye ububanyi n’amahanga. Ruzajya ruhura buri kwezi, hasimburana hagati y’u Rwanda na DRC.

Ariya masezerano y’amahoro asaba impande zombi; Guhagarika gufasha imitwe nka FDLR na AFC/M23, Gusesengura no kurandura imikorere y’iyo mitwe, Kurinda abasivile no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, Gushyigikira ibiganiro hagati ya DRC na AFC/M23 ku bufasha bwa Qatar, no gufasha abarwanyi gushyirwa mu buzima busanzwe.

Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kongera kugarura amahoro mu karere. Ashyigikiwe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kandi ategerejweho gutanga umusaruro mu guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda na DR Congo.



Izindi nkuru wasoma

Israel yemeye kwitabira ibiganiro bishobora gushira iherezo ku ntambara

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

U Rwanda na Amerika Basuzumye uko Bakomeza ubufatanye mu By’Ingabo

Byakomeye hagati ya Kenya na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-01 08:11:29 CAT
Yasuwe: 126


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubufatanye-bushya-hagati-ya-DRC-nu-Rwanda-ibiganiro-biratanga-icyizere.php