English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubu mfite intama n’abana bariga!– Abadipolomate banyuzwe n’impinduka za VUP muri Gicumbi

Abadipolomate bahagarariye Ubwami bw’u Bwongereza (UK), u Budage na Suwede bashimye bikomeye uburyo Gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP) yakuye abaturage mu bukene, babigaragaza nyuma yo kugera ku bagenerwabikorwa b’iyo gahunda mu Karere ka Gicumbi.

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, abo badipolomate basuye imirenge ya Miyove na Kageyo, aho basanze abaturage barahinduye ubuzima binyuze muri VUP. Basuye ibikorwa remezo birimo imihanda, amaterasi, ishuri ry’imyuga rya Kageyo (VTC), ndetse n’abafite gahunda z’imari n’iterambere babikesha VUP.

Musabyemariya Josephine, umwe mu bagenerwabikorwa bo mu Murenge wa Miyove, yavuze ko mbere y’uko agira amahirwe yo gukorana na VUP, we n’umuryango we bari mu bukene bukabije. Ati: “Kurya byari ikibazo, abana batiga, ariko ubu ndizigama, mfite intama, kandi abana bariga mbatezeho umusaruro.”

Na Mugabarigira Jean Claude yavuze ko VUP yamuhinduye ubuzima ku buryo ubu yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, agashimira uburyo amafaranga ya VUP yatumye yishyura ubwisungane mu kwivuza akanakemura ibibazo by’urugo.

Abafatanyabikorwa bemeza impinduka

Anna Wilson, Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, yavuze ko bashimishijwe cyane n’uburyo amafaranga y’inkunga akoreshwa, agira ati: “Tunejejwe no kuba abafatanyabikorwa ba VUP, kandi turashimira LODA ku mikorere inoze.”

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yasobanuye ko ubushakashatsi bwa vuba bwakozwe ku mibereho y’ingo (EICV7) bwerekanye ko ubukene mu Rwanda bwagabanutseho 12%, ashimangira ko VUP yagize uruhare rukomeye mu gukura abaturage barenga miliyoni 1.5 mu bukene guhera mu 2017.

Yagize ati: “Abagenerwabikorwa ba VUP ntibanyuzwe gusa n’imibereho yabo mishya, ahubwo biyemeje gukomeza gufasha abandi gutera imbere.”

VUP nk’umusingi w’impinduka mu cyaro

Imibare ya LODA igaragaza ko buri mwaka VUP ifasha abaturage bagera kuri miliyoni, biganjemo abari munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi bituma iyo gahunda ikomeza kuba ishingiro ry’iterambere ry’icyaro n’ihame ry’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Angell Mutoni agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-15 07:59:07 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubu-mfite-intama-nabana-bariga-Abadipolomate-banyuzwe-nimpinduka-za-VUP-muri-Gicumbi.php