Ubu mfite intama n’abana bariga!– Abadipolomate banyuzwe n’impinduka za VUP muri Gicumbi
Abadipolomate bahagarariye Ubwami bw’u Bwongereza (UK), u Budage na Suwede bashimye bikomeye uburyo Gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP) yakuye abaturage mu bukene, babigaragaza nyuma yo kugera ku bagenerwabikorwa b’iyo gahunda mu Karere ka Gicumbi.
Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, abo badipolomate basuye imirenge ya Miyove na Kageyo, aho basanze abaturage barahinduye ubuzima binyuze muri VUP. Basuye ibikorwa remezo birimo imihanda, amaterasi, ishuri ry’imyuga rya Kageyo (VTC), ndetse n’abafite gahunda z’imari n’iterambere babikesha VUP.
Musabyemariya Josephine, umwe mu bagenerwabikorwa bo mu Murenge wa Miyove, yavuze ko mbere y’uko agira amahirwe yo gukorana na VUP, we n’umuryango we bari mu bukene bukabije. Ati: “Kurya byari ikibazo, abana batiga, ariko ubu ndizigama, mfite intama, kandi abana bariga mbatezeho umusaruro.”
Na Mugabarigira Jean Claude yavuze ko VUP yamuhinduye ubuzima ku buryo ubu yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, agashimira uburyo amafaranga ya VUP yatumye yishyura ubwisungane mu kwivuza akanakemura ibibazo by’urugo.
Abafatanyabikorwa bemeza impinduka
Anna Wilson, Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, yavuze ko bashimishijwe cyane n’uburyo amafaranga y’inkunga akoreshwa, agira ati: “Tunejejwe no kuba abafatanyabikorwa ba VUP, kandi turashimira LODA ku mikorere inoze.”
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yasobanuye ko ubushakashatsi bwa vuba bwakozwe ku mibereho y’ingo (EICV7) bwerekanye ko ubukene mu Rwanda bwagabanutseho 12%, ashimangira ko VUP yagize uruhare rukomeye mu gukura abaturage barenga miliyoni 1.5 mu bukene guhera mu 2017.
Yagize ati: “Abagenerwabikorwa ba VUP ntibanyuzwe gusa n’imibereho yabo mishya, ahubwo biyemeje gukomeza gufasha abandi gutera imbere.”
VUP nk’umusingi w’impinduka mu cyaro
Imibare ya LODA igaragaza ko buri mwaka VUP ifasha abaturage bagera kuri miliyoni, biganjemo abari munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi bituma iyo gahunda ikomeza kuba ishingiro ry’iterambere ry’icyaro n’ihame ry’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show