English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Umuraperi w’umunyamerika Lil Durk, yisanze mu bihe bitoroshye nyuma yo gushinjwa kurenga ku mategeko muri gereza afungiyemo.

Lil Durk utegereje kuburana ku birego by’ubwicanyi aregwa, arashinjwa gukoresha telefone kugira ngo avugane n’abantu bo hanze ya gereza mu buryo butemewe.

Ibi ni bimwe mu bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha, basobanura imyitwarire ya Lil Durk yo kudakurikiza amategeko ya gereza nk’impamvu yo kwanga ingwate arimo gutanga ngo aburane ari hanze ya gereza.

Uru rubanza rusa nk’aho rukomeje kuba ingorabahizi, kandi ibyo yakoze bishobora kugira ingaruka ku kwiregura kwe ku byo aregwa.

Lil Durk ashinjwa uruhare mu rupfu rw’uwitwa Stephon Mack mu 2022 wari umwe mu bagize agatsiko k’amabandi i Chiacago, aho kuri ubu afungiye muri Metropolitan Detention Center (MDC) i Los Angeles.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Angell Mutoni agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-21 10:25:37 CAT
Yasuwe: 257


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/USA-Umuraperi-Lil-Durk-ari-mu-bihe-bitoroshye-muri-gereza.php