English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

USA: Umuhanzikazi Britney Spears yamaze gutandukana na Sam Asghari mu mategeko.

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yamaze gutandukana burundu mu buryo bw’amategeko na Sam Asghari nyuma y’igihe Urukiko rwiga kuri gatanya yabo.

Aba bombi babanye nk’umugore n’umugabo muri Kamena 2022 ariko muri Nyakanga 2023 bahita batandukana, ndetse muri Kanama 2023  Sam yahise agana inkiko avuga ko batagihuza.

TMZ iratangaza ko kuri uyu 02 Ukuboza 2024, ari bwo bombi bahawe gatanya, nyuma y’amezi 14 babana ariko kandi bakaba bari barahuye bwa mbere mu 2016 bahuriye mu birori bya  Slumber Party.

Britney Spears akaba yahawe gatanya ku munsi we w’amavuko, dore ko yujuje imyaka 43 akaba yayitangiye ari ingaragu. Bombi batandukanye nta mwana bafitanye.

Uyu muhanzikazi akaba ari inshuro ya Gatatu ahawe gatanya, dore ko yabanje gushyingiranwa na Kevin Federline babanye guhera mu 2004-2007 babyarana abahungu babiri Sean na Jayden, ndetse kandi yashakanye na Jason Alexander babanye amasaha 55 gusa.



Izindi nkuru wasoma

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Uko TG Omori yamaze imyaka itanu akorera ubusa

Skales yahakanye ibyo gutandukana n’umugore we

Memorial Rutsindura: Ibyiciro bimwe byamaze kugera ku mikino ya nyuma

Mu masaha 48 gusa: Abanyarwanda barenga 1,200 bavuye mu mashyamba ya Congo bagaruka iwabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 10:30:48 CAT
Yasuwe: 290


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/USA-Umuhanzikazi-Britney-Spears-yamaze-gutandukana-na-Sam-Asghari-mu-mategeko.php