English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu masaha 48 gusa: Abanyarwanda barenga 1,200 bavuye mu mashyamba ya Congo bagaruka iwabo

Mu gihe kitageze ku minsi itatu, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 1,237 bari bamaze imyaka myinshi mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, benshi muri bo barimo abagore n’abana.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2025, abandi 796 binjiye mu gihugu banyuze ku mupaka wa Grande Barrière (La Corniche), bakurikira abandi 441 bari bakiriwe ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi.

Aba baturage bavuye muri Congo bagejejwe ku mupaka n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi (UNHCR), nyuma yo kubanza kuganirizwa no gutegurirwa urugendo rugarura ubuzima bushya mu Gihugu cyabo.

Bamwe muri bo bavuga ko bahungiye muri Congo kuva mu 1994, abandi bakahagera mu 2000 bashakisha imibereho. Gusa bagiye babuzwa gutaha n’umutwe wa FDLR, abandi ntibabashaga kubona ubushobozi bw’urugendo.

Dr Balinda Oscar, Umuvugizi wungirije wa M23, yatangaje ko abanyarwanda bateganyijwe gutaha bavuye muri Congo bagera ku 2,083.

Abakiriwe ku wa Gatandatu bamaze koherezwa mu nkambi ya Kijote, aho bazajya bategurirwa kongera gusubira mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda za Leta.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Byakomeye hagati ya Kenya na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?

Umuhanda Congo–Nil–Manihira–Ngororero ugiye gutangira kubakwa

Impinduka mu burezi: Abarimu bashya barenga 7,000 batangiye akazi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 10:59:37 CAT
Yasuwe: 296


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-masaha-48-gusa-Abanyarwanda-barenga-1200-bavuye-mu-mashyamba-ya-Congo-bagaruka-iwabo.php