U Rwanda rwungutse uruganda rufite ikoranabuhanga rihanitse rukora ibikoresho bigezweho by’ubwubatsi, High Quality Aqua Plastic Limited, ruherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda mu Karere ka Bugesera.
Uruganda rwuzuye rwashoweho asaga miliyari 13 Frw, kandi rukaba rufite intego yo kugira uruhare runini mu kugabanya ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi ku isoko ry’igihugu.
By’umwihariko, uru ruganda ruzafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’ibikoresho by’ubwubatsi byinjizwa mu Rwanda n’ibyoherezwa hanze, bityo rukazamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu.
Kuri ubu, High Quality Aqua Plastic Limited ikora ubwoko butatu bw’amatiyo y’amazi ya pulasitiki (plastic water pipes) ndetse na wall panels zikoreshwa mu gutwikira inkuta, bikaba bifite ireme ryiza kandi bigatanga ibisubizo bijyanye n’igihe mu bwubatsi.
Iri koranabuhanga rishya rirateganyijwe kuzamura urwego rw’inganda z’ubwubatsi mu Rwanda, bikanatuma habaho kwihaza mu bikoresho no kongera ubushobozi bw’igihugu mu rwego rw’iterambere ry’imishinga y’imiturire n’ibindi bikorwa remezo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show