English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Turahirwa Moses yafashwe n'ikiniga ubwo yisobanuraga mu rukiko

Twahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya 'Moshions yafashwe n'ikiniga ubwo yisobanuraga ku byaha aregwa birimo gukoresha ibiyibyabwenge.

Yireguraga imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 12 Kamena 2023, yahise yemera ko yakoresheje urumogi ubwo yabaga mu Butaliyani.

Yafashwe n'ikiniga ahita asaba imbabazi ko yemera iccyaha cyo gukoresha urumogi.

Yagize ati "Icyaha cyo gukoresha urumogi(cannabis) ndacyemera  kandi nkagisabira imbabazi."

bwImbere y'abacamanza b'urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’urw’ibanze kubera impamvu enye.

Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

AhYemeje ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi kuko ngo yaba ari kuroga urubyiruko rw'u Rwanda.

Moses yemeye ko yanywereye urumogi hanze y'u rwanda, ngo urwo basanze iwe ntazi uko rwahageze, cyakora akeka ko rwaje mu myenda ye atabizi.

uUrukiko rwamusabye gutanga ibimenyetso bigaragaza ko urwo rumogi atarunywereye mu Rwanda.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho

Kabila mu Rukiko rwa Gisirikare: Urubanza Rudasanzwe Rugiye Guhindura Politiki ya Congo

Emmanuel Macron n’umugore we bagejeje ikirego mu rukiko

Ibanga rikomeye ryatunguye Urukiko mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza

Umutekano w’abatangabuhamya mu rubanza rwa Musonera, wahagurukije urukiko



Author: Muhire Desire Published: 2023-06-12 16:12:39 CAT
Yasuwe: 750


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Turahirwa-Moses-yafashwe-nikiniga-ubwo-yisobanuraga-mu-rukiko.php