English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

The Ben yaciye impaka muri Uganda yerekana itandukaniro

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yataramiye i Kampala muri Uganda abantu benshi bitabira icyo gitaramo ariko kubera ubwinshi bwabo abantu bwe ntabwo babashije kwinjira mu nyubako yabereyemo icyo gitaramo maze bagikurikiranira hanze hifashishijwe televiziyo za rutura zari zateguwe.

Icyo gitaramo cyari cyateguwe na Ale Muhangi ubundi gisanzwe cyitwa ‘Comedy Stire’ aho cyari cyahuriwemo n’Abanyarwenya batandukanye  ndetse n’abahanzi bakunzwe cyane muri Uganda no hanze yayo.

Nubwo wari umunsi w’abakundana ntabwo byashobotse ko The Ben ajya k’urubyiniro kuri uwo munsi kuko yatangiye kururimba saa saba zimaze kurengaho iminota mike.

Icyo gitaramo cyabereye mu nyubako ya UMA Show Ground ku buryo imihanda ijya kuri iyo nyubako uva mu mujyi wa Kampala yari yuzuye ibinyabiziga ndetse abenshi babuze aho bapalika imodoka zabo ariko hari hateguwe abashinzwe umutekano wabitabiriye igitaramo.

Nkuko byigaragaje muri icyo gitaramo umuhanzi The Ben byagaragaye ko afite  abafana benshi muri Uganda kuko ubwo yajyaga kurubyiniro ibintu byahise bihindura isura.

 

Abanyarwenya bitabiriye icyo gitaramo barimo Maddox,Mc Mariachi,Madrat n’abandi benshi bakunzwe cyane muri Uganda no hanze yayo.

Nyuma y’igitaramo The Ben yafashe umwanya wo gushimira abafana bakomeje kumushigikira mu muziki we ndetse avuga ko ashimira Imana ikomeje gutuma umuziki we ukundwa n’abantu benshi.

Ati” imbaraga z’Imana zirakora abantu banjye barayizera kuko ishobora byose.”



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-15 13:28:55 CAT
Yasuwe: 624


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/The-Ben-yaciye-impaka-muri-Uganda-yerekana-itandukaniro.php