English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Teta Diana hari ubutumwa yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka26


Ijambonews. 2020-04-08 11:36:44

Umuhanzikazi Teta Diana kuri ubu ubarizwa hanze y'u Rwanda , muri ikigihe u Rwanda n'Isi yose hibukwa ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 , abicishije mu muvugo yahombye hari ubutumwa bw'icyizere yageneye abanyarwanda nk'umuhanzi.

Teta Diana, abinyujije kurubuga rwa twitter yabwiye abamukurikira ko yamaze gushyira ahagaragra amashusho y’umuvugo yise “Juru ryanjye” yakubiye mu ibaruwa ishushanya icyizere nyuma y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyumuvugo yise “Juru ryanjye” Teta avuga ko ari nk’ibaruwa yavuzemo urugendo rw’u Rwanda kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu aho rukataje mu rugendo rw’iterambere n’icyizere cy’ubuzima.

Uyu muvugo uri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Teta avugamo ko hari igihe cyageze ‘Izuru riba urugero rwo kwemeza niba upfa cyangwa ukira’.

Avuga ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu bikomere ubu rwemye.

Uyu muvugo ufite iminota itatu n’amasegonda mirongo itanu n’arindwi (3:57’).

Teta Diana aherutse kuwuvugira mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Bruges. Uyu muvugo wa Teta Diana ugiye ahagaragara mugihe kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020 mu Rwanda no hirya no hino ku Isi hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibikorwa byo Kwibuka26 bizakorwa hanubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Yanditswe na: MAHORO Vainqueur



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Ijambonews Published: 2020-04-08 11:36:44 CAT
Yasuwe: 1298


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Teta-Diana-hari-ubutumwa-yageneye-Abanyarwanda-muri-iki-gihe-cyo-kwibuka26.php