English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miss Naomie yikomye Hoteli Château le Marara nyuma yo gufungwa ku bwo gukorera mu kajagari

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yavuze ko abibasiye we n’abandi bagaragaje ibibazo bagiriye muri Hoteli Château le Marara none biboneye ukuri nyuma y’uko RDB yafunze iyi hoteli by’agateganyo kubera gukora idafite uruhushya rwemewe.

Miss Naomie yari mu batashye ubukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj Shadadi Musemakweri, Umuyobozi wa Gorilla Motors Ltd, bwabereye muri Château le Marara. Nyuma y’ibi birori, bamwe mu bitabiriye bababajwe n’uburyo serivisi zatanzwe muri iyi hoteli zari hasi cyane.

Mu butumwa Miss Naomie yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 13 Nyakanga 2025, yagize ati: “Birababaje cyane mu gihe abantu bafite ubucuruzi batanga serivisi mbi ariko ntibigarukire aho, ahubwo bakanga no kubazwa inshingano. Aho kwemera amakosa yabo, bakagerageza kwirengera.”

Yongeyeho ko yiboneye ukuntu bamwe babibasiraga bavuga ko bacira urubanza ishoramari ry’abandi, nyamara ibyo bavugaga byarangiye byemejwe n’inzego zibishinzwe.

Ku wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwasohoye itangazo rimenyesha ko Hoteli Château le Marara ifunzwe by’agateganyo nyuma yo gusanga ikora idafite uruhushya ruyemerera gukorera mu gihugu. Iki cyemezo cyatangiriye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu  wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025.

Miss Naomie, agaragaza uko yakiriye icyemezo cya RDB, yagize ati: “Twavuze ibyatubayeho abantu baratwibasira, ariko nyuma bikaba bigaragaje ko iyi Hoteli yanakoraga itanafite uruhushya rwemewe.”

Yakomeje ashimangira ko icy’ingenzi atari uguhisha ibitagenda neza, ahubwo ari ukwemera kubazwa inshingano no gutanga serivisi zujuje ubuziranenge, cyane cyane iyo abantu bagusabye serivisi baguhaye icyizere.

Mu byo iyi hoteli yanenzwe cyane n’abayigannye, harimo amafunguro mabi, aho byavuzwe ko mu ya mu gitondo harimo ayagaragayemo udusimba ndetse n’amata atari ameze neza, kimwe mu byabaye intandaro yo kugarura ibyo kunywa n’abari bayahawe.

Hari kandi ikibazo cy’umuriro wagiye ucika kenshi, nyamara nta mashini (generator) yari iteguye ngo ikemure icyo kibazo, mu gihe bizwi ko muri ako gace amashanyarazi akunze kubura.

Ubu RDB yatangiye isuzuma ryimbitse ku mikorere y’iyi hoteli mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’abakiriya ndetse no gushyira mu bikorwa amahame agenga serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Wari uziko gufungwa imyaka irenze 5 byatuma uwo mwashakanye yaka gatanya?

Yafashwe nyuma y’imyaka 8 akora nka Ambasaderi w’Ibihugu Bitabaho

Rubavu: Imiryango 120 yahawe ubwiherero bugezweho n’ubukarabiro nyuma y’ingaruka z’ibiza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-07-22 12:20:23 CAT
Yasuwe: 259


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Miss-Naomie-yikomye-Hoteli-Chteau-le-Marara-nyuma-yo-gufungwa-ku-bwo-gukorera-mu-kajagari.php