English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwamagana:Urubyiruko rwakanguriwe kwipimisha Virusi Itera SIDA

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC bwakanguriye urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana intara y'Iburasirazuba kwipimisha Virusi Itera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ubwo RBC yatangizaga ubukangurambaga bwibanda ku rubyiruko nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA bagaragaje ko imibare myinshi y'ubwandu bushya iri mu rubyiruko ndetse  byoroshye kuribo kwibasirwa kandi aribo ahazaza h'igihugu.

Dr Ikuzo Basile umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy'igihugu cy'Ubuzima RBC yavuze ko mu ngamba zafashwe mu gukumira ubwandu bushya harimo kwegera urubyiruko aho ruri hose.

Yagize Ati:"uyu munsi muri Rwamagana twakoze ubukangurambaga ahahurira urubyiruko rwinshi,tugamije kubegera tubereka ibyiza byo kumenya uko bahagaze kugira bafate ingamba,muri raporo zakozwe twasanze mu rubyiruko ubwitabire mu kwipimisha Virusi Itera SIDA ku rubyiruko biri hasi cyane,turabegara tukabigisha."

Dr Basile avuga ko mu ngamba bafite harimo kugarura Club Anti-SIDA mu mashuri,kuganira na minisiteri y'urubyiruko ku buryo mu masomo bigisha hashirwamo ajyanye no Virusi Itera SIDA kugira abanyeshuri bakure baziko icyorezo kigihari bacyirinde n'ibindi.

Bamwe mu rubyiruko rutuye muri Rwamagana ruvuga ko nubwo aho kwipimishiriza hagenda hongerwa bamwe bakigira isoni zo kujyayo kubera uko bafatwa muri bagenzi babo.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:"natwe dutewe impungenge n'uko urubyiruko rukomeje gushukwa n'abakuze usanga abakobwa kubera ubuzima ni gushaka kugaragara bitandukanye n'ubushobozi b'iwabo bari kwishora mu busambanyi,abasaza bakabafatirana,abenshi ntabwo bakoresha urukingirizo biradushira mu kaga."

Akomeza agira Ati:"tugiye gukangukira kwipimisha tuve mu marangamutima ubuzima nicyo gishoro dufite,tugiye kujya tunabishishikariza bagenzi bacu kwipimisha kuko umenye uko ahagaze bimufasha gufata ingamba."

Dr Ikuzo Basile yasabye ababyeyi guharanira gufasha abana babo kumenya uko bahagaze kuko ngo ahanini bamara igihe kinini bari kumwe n'abana kandi bakabisanzuraho kuruta undi wese.

Ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi Itera SIDA bwatangiriye mu ntara y'Iburasirazuba kubera ko ubwandu bushya bwagaragaye ko bwiganje muri iyi ntara kuruta ibindi bice byo mu gihugu.

Urubyiruko rwahawe inama zo kwirinda no kwipimisha virusi itera SIDA

Twese dushyirehamwe kurwanya virusi itera SIDA



Izindi nkuru wasoma

Corneille Nangaa n'abandi bayobozi bakuru ba AFC basuye ibikorwa by'iterambere i Rutshuru

Abantu 23 barohamye mu mu nyanja ya Mediterani bagerageza kujya i Burayi

Gatsibo-Kiramuruzi:Ibizungerezi bifatira imiti ya SIDA kure yaho bituye bikomeje guteza inkeke

Gatsibo: Basabwe kurwanya akato n'ihezwa bikorerwa abafite Virusi Itera SIDA

Kayonza:Mu gihe utwite,ubyara cyangwa wonsa ushobora kwanduza umwana HIV/SIDA



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-05-09 13:24:31 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RwamaganaUrubyiruko-rwakanguriwe-kwipimisha-Virusi-Itera-SIDA.php