English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 23 barohamye mu mu nyanja ya Mediterani bagerageza kujya i Burayi

Urwego rw'igihugu rushinzwe umutekano muri Tunisia rwatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka muri icyo gihugu biri mu bwato bashaka kwerekeza i Burayi.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP bitangaza ko abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya tariki ya 3 na4 Gicurasi 2024, imiryango y'abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubuyobozi hashize iminsi 10 babuze.

Ingabo z'igihugu zatangaje ko abantu batanu aribo bamaze gutabwa muri yombi bakaba bakekwaho kugira uruhare mu kwambutsa abo bantu uko ari 23.

Abantu benshi bavuye ku mugabane wa Afurika bashaka kujya i Burayi bakunze kunyura mu gihugu cya Tunisia nkuko imibare y'umuryango w'Abibumbye ibigaragaza.

Mu 2023 abimukira 12.000 bageze ku nkombe z'u Butaliyani bivugwa ko bose bari bavuye muri Tunisia.

Abantu benshi bakomeje gupfa bagerageza kwambuka inyanjya bajya i Burayi aho baba bahunze intambara abandi bajya gushaka akazi kubera ubukene buba bumeze nabi mu bihugu byabo.

Muri Gashyantare 2024 abantu 13 bari baturutse muri Sudani barapfuye abandi 27 baburirwa irengero ni mu gihe hari ubwato bwarohamye hafi y'inkombe za Tunisia.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abantu 10 bamaze kwicwa n'icyorezo cy'ibicurane bituruka ku nguge(Monkeypox)

Abantu 79 bari mu bazoherezwa mu Rwanda bari bafunzwe n'u Bwongereza barekuwe

DRC:Ubwato bwarohamye buhitana abantu 80

DRC:Gutwara abantu n'ibintu mu mihanda yo muri Masisi byahagaze

Kashimir:Abantu 9 bishwe abandi 33 barakomereka ubwo bari bari mu rugendo rutagatifu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-20 05:53:47 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-23-barohamye-mu-mu-nyanja-ya-Mediterani-bagerageza-kujya-i-Burayi.php