English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Corneille Nangaa n'abandi bayobozi bakuru ba AFC basuye ibikorwa by'iterambere i Rutshuru

Abayobozi bakuru bihuriro AFC rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  barimo Corneille Nangaa na Maj Gen Sultan Makenga bagaragaye i Rutshuru  aho bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by'iterambere biri kubakwa aho umutwe wa M23 wamaze kwigarurira.

Abo bayobozi bagararagaye ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi baherekejwe  n'abayobozi bo muri Teritwari ya Rutshuru,abanyepolitike n'abasirikare ba M23.

Mu bikorwa basuye harimo  umuhanda uri kubakwa,ibigo by'amashuri ndetse n'urugomero rw'amashanyarazi.

Corneille Nangaa yavuze ko mu bikorwa basuye basanze hari ibiri mu murongo muzima ariko basanga hari n'ibindi bigomba kongerwamo imbaraga.

Yakomeje avuga ko hagomba gushirwamo imbaraga ibyo bikorwa bikarangira kugirango umugenerwa bikorwa ariwe umuturage abashe kubikoresha mu gihe cya vuba.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politike Bwana Lawrence Kanyuka yavuze ko uru rugendo rugaragaza imbaraga n'ubwitange umutwe wa M23 umaze kugeraho mu kugarura amahoro mu bice yigaruriye.

Uru runzinduko rw'aba bayozi rwaje ruca impaka zari zimaze iminsi, havugwa ko Maj Gen Sultana Makenga Umugaba Mukuru w'ingabo za M23 yaba yarishwe.

Maj Gen Makenga yagaragaye arinzwe  n'abakomando ba M23 kandi ashikamye nta kibazo na gito afite.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya maze nawe agira ibyo abasaba

DRC:Hagiye gutangwa miliyari ibihumbi 400 zo gushigikira ibikorwa bya gisirikare

Icyibazo cya Gaza cyahagurukije Perezida Kagame n'abandi bavuga rikumvikana

Malawi:Visi Perezida n'abandi bantu 9 barikumwe bapfiriye mu mpanuka y'indege

Hagaragajwe umukomando wahawe akazi ko kwivugana Corneille Nangaa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-21 07:41:59 CAT
Yasuwe: 138


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Corneille-Nangaa-nabandi-bayobozi-bakuru-ba-AFC-basuye-ibikorwa-byiterambere-i-Rutshuru.php