English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gatsibo: Basabwe kurwanya akato n'ihezwa bikorerwa abafite Virusi Itera SIDA

Abaturage batuye mu karere ka Gatsibo by'umwihariko mu murenge wa Muhura basabwe kurwanya akato n'ihezwa bikorerwa abafite Virusi Itera SIDA kuko bigira ingaruka nyinshi kubo bikorerwa harimo kwiheba n'agahinda gakabije.

Ibi babisabwe ubwo bari mu bukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y'Ubuzima MINISANTE binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe Ubuzima RBC bari kumwe n'abafatanyabikorwa bayo barimo Strive Foundation,Abbott,AHF Rwanda,ni ubukangurambaga bukomeje kuzenguruka intara y'Iburasirazuba.

Muri ubu bukangurambaga hatanzwe ubuhamya butandukanye bwiganjemo ubw'abafite virusi Itera SIDA bagaragaje ko ihezwa ryabagizweho ingaruka nyinshi.

Umwe muri aba watanze ubuhamya yavuze ko akimara kumenya ko yanduye Virusi Itera SIDA yagize ukwigunga kwiyakira biranga ageze mu mashuri yisumbuye bihumira ku murari arahezwa bikabije.

Yagize ati:"nahuye n'akato kuburyo nigaga bamenya ko nanduye Virusi Itera SIDA bagatangira kubwirana ariko abo twigana bampunga,bakantangaho ingero nkabona ko ntandukanye n'abandi,byose nakorerwaga byatumye mu myaka itandatu niga mu bigo bitanu byose."

Yungemo ko uko kuva ku kigo ajya ku kindi byatumye yiga nabi asaba ko byacika kuko bibangiriza ubuzima bigatuma nabo biyanga.

Undi nawe tutashatse kuvuga amazina ye kubera umutekano we avuga ko kugeza ubu akato no guhezwa bikigaragara mu mvuga,no mu bikorwa na serivisi bagenerwa nubwo ashimira Leta ko ubukangurambaga bukomeje guhindura byinshi.

Mu buhamya bwatanzwe basohanuye ko mu gihe ufata imiti neza ukora nk'ibyo abandi bantu bafite imbaraga bakora,wiga neza kandi ugatera imbere cyane ko uba uharanira ubuzima bwiza.

Basaba abafite Virusi Itera SIDA gufata imiti neza nta guhagarara ku mabwiriza bahawe na muganga kuko ufata imiti neza usanga nubundi ari mwiza nk'abadafite Virusi Itera SIDA.

Mukamana Marceline ni  umuyobozi wa Gatsibo wungurije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko bari gukangurira abaturage kwirinda Virusi Itera SIDA basaba ko uwaba anayifite yakubahiriza amabwiriza ya muganga 

Ashima uburyo ubukangurambaga buba bwateguwe cyane bugezwa ku rubyiruko kugira ubutumwa rubugeze mu miryango yabo no ku babyeyi yemeje ko nubwo hakigaragara akato gahabwa abafite Virusi Itera SIDA ariko hari byinshi bikomeje gukorwa ngo gacike.

Agira ati:"Turasaba ko badaha akato abafite Virusi Itera SIDA,

Hari abanduba binyuze mu nzira zitandukanye kubaha akato bishoboka kubageza ahantu habi cyane,baturage tumenye ko kuba umuntu afite Virusi Itera SIDA bitamugura igicibwa afashe imiti neza akomeza gutanga umusaruro nk'usanzwe."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bazakomeza ubukangurambaga ngo ihezwa n'akato bicike ahubwo abaturage bafashanye gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA.

Dr Ikuzo Basile umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA muri RBC ubwo yari mu mahugurwa hateguwe n'Umuryango w'abanyamakuru bakora inkuru z'ubuzima cyane barwanya SIDA, ABASIRWA ku bufatanye na RRP+ yashimangiye ko akato n'ihezwa bikigaragara nubwo kubera kwigisha bigenda bicika asaba ko buri muntu wese yagira uruhare mu kubirandura.

Agira ati:"natwe ku rwego rwacu mu buvuzi hari Aho wasangaga hakigaragara igisa n'akato ariko turi kubihindura,bigomba guhinduka haba mu magambo tuvuga,haba mu bikorwa ndetse na serivisi dutanga ntihabe umwihariko wa bamwe turi umuryango,tuzakomeza ubukangurambaga kuko ibimaze birahari ariko ntibihagije,twese duhagarike ihezwa n'akato."

Uyu muyobozi ntahwema gusa abanyarwanda gukomeza kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA n'umenye uko ahagaze Ari muzima agakaza ingamba zo kwirinda,uwanduye agafata imiti neza kugira atanduza abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA mu Rwanda, bwerekanye ko mu mwaka wa 2020 byari kuri 13%.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Umuryango HIHD wizihije imyaka 10 umaze ufasha abafite ubumuga bw'uruhu rwera

Rubavu:Ababyeyi basabwe kugana amarerero akomeje kuba igisubizo mu kurwanya igwingira

Burera:Imboni z'umutekano 620 zikomeje kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry'abana

G.S KIVUMU-RUTSIRO:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY'ABAFITE UBUMUGA

Corneille Nangaa n'abandi bayobozi bakuru ba AFC basuye ibikorwa by'iterambere i Rutshuru



Author: Paul Adamson, Webmaster & International Correspondent Published: 2024-05-18 10:20:54 CAT
Yasuwe: 133


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gatsibo-Basabwe-kurwanya-akato-nihezwa-bikorerwa-abafite-Virusi-Itera-SIDA.php