Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto
Mu rwego rwo gukumira impanuka zikomeje kwibasira abagenzi n’abamotari, by’umwihariko izituruka ku ikoreshwa rya kasike zidafite ubuziranenge, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicuransi 2025, hakomeje ubukangurambaga bushya bwiswe “Kasike ikwiye, umutekano w’umutwe wawe.”
Ni igikorwa cyakomereje kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, cyitabirwa n’abamotari b’ingeri zitandukanye, abayobozi bo mu nzego za Leta, abahagarariye Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ndetse n’abaturage banyuranye.
Kasike nyinshi ku isoko zidafite ubushobozi bwo kurinda
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bwerekanye ko kasike zirenga 60% ziri ku isoko mu Rwanda zidashobora kurinda ubuzima bw’umuntu igihe habaye impanuka. Ibi ni byo byatumye MININFRA ifatanyije n’inzego z’umutekano n’iza tekiniki bashyira imbere ubuziranenge nk’inkingi yo kurinda ubuzima bw’abamotari n’abagenzi.
Twagirimana Janvier, uhagarariye MININFRA muri iki gikorwa, yavuze ko “hari abamotari baburira ubuzima mu mpanuka kubera kwambara kasike zidashobora kurinda umutwe. Nubwo zigurishwa mu buryo bwemewe, ubuziranenge bwazo ni buke cyane. Leta ifite ubushake bwo guhindura ibi.”
RSB izashyiraho ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge
Mukamana Esperance, umuyobozi muri RSB ushinzwe ibikoresho by’ubwirinzi, yatangaje ko hatangiye gahunda yo gupima kasike zose ziri ku isoko, hanashyirwaho ibimenyetso by’ubuziranenge bizajya bigaragarira buri wese.
Ati: “Dufite laboratoire igenzura niba kasike irinda koko umutwe igihe habaye impanuka. Ubu turashyiraho ikirango cy’ubuziranenge kizajya kigaragaza ko kasike yemewe.”
Yongeyeho ko hari gahunda yo gukorana n’inganda zo mu mahanga ndetse no gushinga izikorera mu Rwanda, kugira ngo igihugu gitangire kwihaza kuri kasike zujuje ibisabwa.
Abamotari bishimiye ubukangurambaga, ariko basaba ko kasike zemewe zaba ku giciro gito
Bamwe mu bamotari bo mu Karere ka Rubavu bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kibahaye icyizere ko ubuzima bwabo butangiye guhabwa agaciro. Ariko basabye ko igiciro cya kasike zujuje ubuziranenge cyashyirwa ku rwego ruboroheye.
Niyomugabo Mika, uhagarariye ishyirahamwe ry’abamotari i Rubavu, yagize ati: “Turashimira Leta iri kudutekerezaho, ariko ntitwakwifuza ko kasike zemewe zaba iz’abifite gusa. Igiciro kigomba gutekerezwaho kugira ngo buri wese ayigure.”
Polisi y’u Rwanda yasabye abamotari gufata iya mbere mu kwirinda impanuka
CSP Vincent Habintwari, uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri iki gikorwa, yibukije abamotari ko nubwo kasike ari ingenzi, imyumvire n’imyitwarire yo mu muhanda nabyo ari ngombwa.
Yagize ati: “Gutwara neza, kubahiriza amategeko, kwirinda kwikorera imitwaro y’umurengera, byose bigira uruhare mu gukumira impanuka. Umutekano wanyu mwe ubwanyu ni wo ugomba kuza ku isonga.”
Leta ibinyujije muri MININFRA na RSB yasoje igikorwa isaba abamotari bose n’abakoresha moto gushyigikira ubu bukangurambaga, bagatangira gukoresha kasike zemewe kandi zifite ibirango by’ubuziranenge.
“Umutekano w’umutwe wawe utangirira kuri kasike ikwiye” ni yo ntero nshya ishyizwe imbere mu guharanira ko umubare w’abapfa cyangwa bakomerekera mu mpanuka za moto ugabanuka ku buryo bugaragara.
NSENGIMANA Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show