English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports mu bibazo mbere ya Derby: Imvune, gutakaza umutoza wungirije n’umusaruro utifuzwa.

Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo haboneke Derby y’amateka izahuza Rayon Sports na APR FC, iyi kipe yambara ubururu n’umweru iri mu bihe bikomeye bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’uyu mukino utegerejwe na benshi.

Nubwo Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 42, irusha APR FC ya kabiri amanota abiri gusa, umusaruro wayo w’imikino iheruka ntiwemeza abafana bayo. Mu mikino icyenda (9) iheruka mu marushanwa atandukanye, Rayon Sports yatsinzemo itatu (3) gusa, inganya itanu (5) itsindwa umwe (1).

Ibibazo by’imvune byagize uruhare rukomeye muri iki gihe kigoye cya Rayon Sports. Rutahizamu Fall Ngagne, wari umaze gutsinda ibitego 13 muri shampiyona, yabazwe ivi akaba atazongera gukina uyu mwaka. Kapiteni Muhire Kevin, watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego, amaze gusiba imikino itanu (5) kubera imvune. Abandi bakinnyi barimo Youssou Diagne, Souleymane Daffé, Aimable Nsabimana, Ombolenda Fitina na Roger Kanamugire na bo bagiye bavunikira mu bihe bitandukanye.

Ibibazo bikomeje kwiyongera nyuma y’isezera ry’umutoza wungirije Quannane Sellami. Uyu Munya-Tunisie yatandukanye na Rayon Sports avuga ko ari ku mpamvu z’uburwayi bw’umuryango we, ariko anashinje ubuyobozi bw’iyi kipe kutamuhembera ku gihe. Benshi mu bakurikiranira hafi Rayon Sports bemeza ko uyu mutoza ari we washinzwe imyitozo myinshi ndetse akanagira uruhare mu gufata ibyemezo byo gusimbuza abakinnyi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo burashinjwa kudashyira imbaraga mu kwegera abakinnyi no kubatera akanyabugabo mu bihe bikomeye. Abakinnyi baguzwe muri Mutarama ntibaragaragaza umusaruro ushimishije, uretse Souleymane Daffé.

Iki cyumweru ni ingenzi kuri Rayon Sports kuko kuri uyu wa Kane izasura Gorilla FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma y’uko umukino ubanza warangiye ari ibitego 2-2. Nyuma y’uyu mukino, Rayon izerekeza kuri Derby izahuriramo na APR FC ku Cyumweru, umukino ushobora kugira ingaruka zikomeye ku myanya y’izi kipe muri shampiyona.

Ese Rayon Sports izitwara ite muri iyi mikino yombi mu gihe cy’ibibazo? Ibi ni byo abafana bayo bategereje kureba.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Mu ruzinduko rwe rwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje abahinzi ikintu giko

U Rwanda na Zimbabwe mu Bufatanye Bukomeye :Amasezerano 25 y’Iterambere yasinywe

Amateka yanditswe i Bujumbura: Umugore wa mbere agizwe Minisitiri w’Ingabo!



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-05 09:17:00 CAT
Yasuwe: 241


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-mu-bibazo-mbere-ya-Derby-Imvune-gutakaza-umutoza-wungirije-numusaruro-utifuzwa.php