English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports isinyishije ikindi gikurankota

Umukinnyi wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mosengo Tansele, yasinyiye Rayon Sports.

Uyu musore w'imyaka 25, ukina mu kibuga hagati bivugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports.

Tariki 4 Kamena 2025, nibwo Mosengo Tansele yasezeye ikipe ya Kiyovu Sports yari abereye Kapiteni nyuma yo guhara amafaranga yose iyi kipe yari imufutiye kugirango ashake indi kipe nziza irenze Kiyovu Sports.

Ibi byabaye nyuma yaho tariki 26 Gicurasi 2025, Uyu mukinnyi agaragaye arimo kubyinira iwe mu rugo yambaye umwambaro wa Rayon Sports, wanditseho Omar Gninge, myugariro w'umunya-Senegal ukinira iyi kipe.

Mosengo Tansele wasinyiye Rayon Sports, yashakwaga cyane n'ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo yo mu gihugu cya DR Congo. Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko amafaranga iyi kipe yamuhaga angana nayo Rayon Sports yamahuye, afata umwanzuro wo kuguma hano mu Rwanda.

Nyuma y'umutoza, Afhamia Lotfi uheruka gusinya muri Rayon Sports, uyu abaye umukinnyi wa mbere iyi kipe isinyishije muri iki gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi.



Izindi nkuru wasoma

Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije umukinnyi mushya

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-06 10:54:29 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-isinyishije-ikindi-gikurankota.php