Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe
Muhire Kevin wari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo. Ni ikipe imaze imyaka 20 ishinzwe, ikaba yaranatwaye ibikombe.
Nkuko Jamus FC yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yasabye abafana kuza ari benshi kwakira ku kibuga cy’indege cya Juba Muhire Kevin.
Muhire Kevin yari asanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu mikino nyafurika y’abakina Imbere mu Gihugu (CHAN), ndetse yari na Kapiteni wa Rayon sports.
Ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo igiye gukinwamo n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.
Jamus FC yashinzwe mu mwaka wa 2004, mu bihe by’imvururu nyinshi byatumye itabasha kwiyandisha ngo ikine nk’ababigize umwuga ndetse inabashe kwitabira amarushanwa kugeza ubwo Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge, ari bwo iyi kipe yatangiye gukina Shampiyona.
Amateka ya Jamus FC nk’ikipe itwara ibikombe si aya cyera, kuko umwaka ushize wa 2023-2024 ari bwo yatwaye Igikombe cy’Igihugu byayihesheje itike yo gukina CAF Confederations Cup.
Ibi byatumye iyi kipe ishyira imbaraga mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 inegukana igikombe cya Shampiyona, ihita inabona itike yo kuzakina imikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Iyi kipe ya Jumas FC yo muri Sudani y’Epfo, yanigeze gutozwa n’umutoza w’Umunyarwanda Cassa Mbongo Andre uri mu batoza bavugwaho ubuhanga mu Rwanda.
Biteganijwe ko Jumas FC yakira Muhire Kevin ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yatanzweho arenga Miliyoni 60 Frw akazajya ahembwa arenga Miliyoni 8 Frw ku kwezi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show