English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame ari muri Gabon mu birori by’amateka

Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Gabon aho yagiye kwifatanya n’abaturage b’iki gihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku mugabane, mu birori by’irahira rya Perezida mushya wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025, kuri Stade de l’Amitié i Libreville, ukaba wanitabiriwe n’abandi ba Perezida bagera kuri 15 barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Félix Tshisekedi wa RDC.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Village Urugwiro, byatangaje kuri X ko Perezida Kagame yamaze kugera i Libreville, aho yaherekejwe n’itsinda ry’abayobozi.

Gen Oligui Nguema yatorewe kuyobora Gabon nyuma y’amatora yabaye ku wa 13 Mata 2025, aho yatsinze ku majwi 90.35%. Uyu musirikare mukuru yari amaze iminsi ayoboye igihugu mu nzibacyuho kuva ku wa 30 Kanama 2023, ubwo yahirikaga ubutegetsi bwa Ali Bongo, nyuma y’imyaka myinshi abutegetsi bw’uyu muryango buyoboye Gabon.

Gen Nguema ni umwana w’umwe mu basirikare bakomeye bari hafi ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

U Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire ikomeye na Gabon mu nzego zirimo iz’ubucuruzi bw’imbaho, peteroli, ndetse n’amabuye y’agaciro. Ku wa 16 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yari yakiriye Gen Nguema mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Na we kandi yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame ku wa 11 Kanama 2024.

Irahira rya Gen Nguema ririmo gutangwamo ubutumwa bw’amahoro, ubufatanye n’impinduka mu miyoborere ya Gabon, nyuma y’imyaka myinshi ari igihugu cyari kiyobowe n’umuryango wa Bongo kuva mu 1967.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-03 19:56:40 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-ari-muri-Gabon-mu-birori-byamateka.php