English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y’igihe kinini Dogiteri Nsabi inzozi ze zibaye impamo

Umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda kubera uburyo akoresha mu gutuma abamukurikira bishima ariwe DR Nsabi yemerewe kwinjira mu itorero ‘indamutsa’ rya RBA ibintu avuga ko yishimiye kuko yabiharaniye kuva kera.

Umunyarwenya Nsabimana Eric uzwi cyane nka Dogiteri Nsabi yinjiye mu itorero ‘indamutsa’ rya RBA nyuma yuko yaramaze igihe gito yumvikana mu makinamico atandukanye y’iri torero ariko akaba yarabikoraga mu buryo bw’agateganyo.

Aganira n’itangazamakuru DR Nsabi yavuze ko byamushimishije kubera ko kuva kera yakundaga ikinamico z’itorero indamutsa kuri Radio Rwanda ndetse urwo rukundo ararukurana.

Ati”kuva Kera nakundaga kumva ikinamico kuri Radio Rwanda mu gukura kwanjye urwo rukundo nararukuranye no mu gihe najyaga kwinjira muri sinema ni bimwe mubyo nareberagaho rero byari inzozi kuva kera.”

Nsabimana Eric uzwi ku izina rya Dogiteri Nsabi avuka mu Karere ka Musanze akaba avuka mu muryango w’abana bane abahungu batatu n’umukobwa umwe.



Izindi nkuru wasoma

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe

Ese koko birakwiye ko uwaguciye inyuma aterwa imijugujugu nk’umwanzi?



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-31 15:33:41 CAT
Yasuwe: 1234


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yigihe-kinini-Dogiteri-Nsabi-inzozi-ze-zibaye-impamo.php