English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigeria yatangaje icyatumye ifata umwanzuro wo gukuraho buruse z’abiga mu mahanga

Nigeria yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuraho buruse z’abiga mu mahanga kubera ubukungu buhagaze nabi.

Iki gihugu kivuga ko amafaranga macyeya ahari ngo agiye gushorwa mu kuvugurura imikorere no kongera ubushobozi bw’amashuri makuru na za Kaminuza z’imbere mu gihugu.

Abayobozi ba Nigeria kandi basanga abanyeshuri b’abanyagihugu bazahita bashishikarira kwiga muri za Kaminuza zabo, no mu mashuri yigisha ibijyanye n’ubumenyingiro, kuko bazaba bazi ko imyigishirize n’imibereho y’abanyeshuri byitabwaho neza.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko umwe mu banyeshuri bageze mu gihe cyo kujya kuri kaminuza, witwa Namo Namo, umusore urerwa na nyina wenyine, yari yizeye ko ashobora kubona kuri izo ‘buruse’ zo kujya kwiga mu mahanga, none kuzikuraho ngo ni ibintu avuga ko byamubabaje cyane.

Kugeze ubu, ngo yari yaramaze kwiyandikisha ku buyobozi bushinzwe ibyo bya za buruse, ku cyicaro cya Kaminuza ya Abuja (campus fédéral d’Abuja). Namo afite inzozi zo kuzajya kwiga mu mahanga.

Yagize ati “Haracyari icyizere kuri njyewe, sindabona umuterankunga kugeza ubu. Iyo buruse yari isanzwe itangwa na Guverinoma ya Nigeria yo kujya kwiga mu mahanga n’ubusanzwe ntibonwa na bose, ariko hari za porogaramu zitegurwa n’ibigo na za sosiyete zigenga, zigatanga za buruse zo kujya kwiga hanze mu mahanga, kandi uburyo batangamo za buruse ubona bukurikiza aho isi ya none igeze. Uko bimeze kose sinibona nk’umuntu ugomba kurambiriza gusa kuri iyo gahunda yihariye yakuweho na Leta.”

Undi munyeshuri w’imyaka 17 witwa Chioma Maduboko, wiga mu by’icungamutungo muri Kaminuza ya UniAbuja we yavuze ko yizera ko abategetsi bo muri Nigeria, bazakoresha iyo ngengo y’imari izaboneka nyuma yo guhagarika izo buruse zo kujya kwiga mu mahanga, bakavugurura imyigishirize muri za Kaminuza zo muri Nigeria.

Yagize ati “Guverinoma ya Nigeria ntigomba kwibanda gusa ku byo kongera imishahara y’abarimu ba za Kaminuza no gutanga inguzanyo zo kwiga gusa, nubwo izo nguzanyo zo kwiga hari abanyeshuri zifasha yego, ariko abategetsi ba Nigeria bagomba kugira icyo bakora ku rwego rw’igihugu, bakazamura urwego rw’imibereho muri rusange, cyane cyane bakibanda ku kintu cyo kurwanya ubukene.’’

Chioma we yemeza ko inzozi ze ari ukwiga amashuri ye ya Kaminuza muri Nigeria, akahabonera impamyabumenyi ndetse akaba ari naho azakora mu gihe azaba arangije kwiga.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

DRC yatangaje ko itishimiye uruzinduko rwakozwe n’abahagarariye Urwego rw’Akarere

Bategereje amatike basezeranyijwe! – Amabanga ya nyuma y’abanyamahanga ba Rayon Sports

Abahanzi bo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

Uko umugeni yibarutse ku munsi w’ubukwe bwe: Ibyakurikiyeho byatangaje benshi i Shangi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-11 20:04:16 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nigeria-yatangaje-icyatumye-ifata-umwanzuro-wo-gukuraho-buruse-zabiga-mu-mahanga.php