English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika n’u Bushinwa mu nzira nshya y’ubucuruzi: Ese intambara y’imisoro irarangiye burundu?

Nyuma y’amezi asaga ane y’umwuka mubi w’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, impande zombi zageze ku masezerano mashya agamije koroshya ubuhahirane bwari bumaze gufatwa nk’intambara y’imisoro.

Aya masezerano yasinyiwe i Geneva mu Busuwisi ku wa 12 Gicurasi 2025, aho Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Imari Scott Bessent na Jamieson Greer ushinzwe ubucuruzi, baganira na He Lifeng, Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bushinwa. Bemeye ko ibihugu byombi bigabanya imisoro yari yarashyizwe ku bicuruzwa biva ku ruhande rumwe n’urundi, mu gihe cy’iminsi 90.

Byari nyuma y’uko Perezida Donald Trump, umaze kurahirira kuyobora Amerika muri manda ye ya kabiri ku ya 20 Mutarama 2025, atangije icyiswe "intambara nshya y’ubucuruzi", ashyiraho imisoro igera kuri 245% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa. Icyo gihugu nacyo cyahise gisubiza kigorora, kizamura imisoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika kugera kuri 145%, ndetse kinandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu (WTO) gisaba ubutabera.

U Bushinwa bwahise bushyira ibigo 11 by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibitizewe, ndetse bunashyiraho ijisho ryihariye ku bindi bigo 16 byo muri Amerika bifitanye isano n’inganda za gisirikare za Taiwan.

Ariko kuri ubu, hagezweho impinduka zishimishije: mu gihe cy’iminsi 90, imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa izaba ari 30%, naho ku bivuye muri Amerika izagabanywa igere kuri 10%.

Perezida Trump yatangaje ko yizeye ko ubucuti bw’ubucuruzi n’u Bushinwa buzagenda burushaho kunoga, nubwo yemeje ko nta gahunda ihari yo gukuraho imisoro burundu.



Izindi nkuru wasoma

Tems yateguje album nshya

Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk

Abahanzi bo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-13 11:56:08 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-nu-Bushinwa-mu-nzira-nshya-yubucuruzi-Ese-intambara-yimisoro-irarangiye-burundu.php