English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati uherutse gufungurwa nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa no kumusindisha, yasobanuye umubano we n’abana b’impanga yabyaranye n’uyu yashinjwaga gusambanya, uhagaze.

 

Ndimbati utazibagirwa itariki 29 Nzeri 2022 ubwo yagirwaga umwere ku byaha yari amaze amezi umunani afungiye, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rubuze ibimenyetso bimuhamya ibyaha, agiye kumara amezi abiri ari hanze.

Umugore witwa Kabahizi Fridaus byavugwaga ko yasambanyijwe na Ndimbati ataruzuza imyaka y’ubukure ndetse ngo abanje no kumusindisha, basanzwe bafitanye abana babiri b’impanga z’abakobwa.

Uyu mukinnyi wa film umaze kubaka izina mu Rwanda, mu miburanire ye ntiyahakanaga ko yaryamanye n’uyu mugore ndetse akemera bariya bana babyaranye, aho yanigeze no gusaba Urukiko kumurekura kugira ngo ajye kwita kuri izi mpanga.

Mu kiganiro yagiranye na Yago TV, yavuze ko aba bana be bameze neza, ati “N’ejo twaravuganye, bazi kuvuga rwose bamenye kuvuga. Mu minsi ishize mperutse kujya kubareba ubwo n’ejo twaravuganye bameze neza.”

Ndimbati avuga ko aba bana be abakunda bidasanzwe, ati “N’ubu nabahamagara bakabumva, abana banjye ejo twaravuganye.”

Ndimbati kandi ubwo yaburanaga, yigeze kuvuga ko kugira ngo afungwe byaturutse ku kambane yakorewe n’abo atabashije kugaragaza, yavugaga ko bagiye mu matwi uyu mugore babyaranye, bamuyobya kugira ngo amukuremo amafaranga.

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

Abanyeshuri biga muri gahunda Nzamurabushobozi basabwe gukoresha neza amahirwe bahawe

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri Rayon Day

Fave mu myiteguro yo gushyira hanze album iriho Burna Boy

Hatangajwe gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-29 10:50:27 CAT
Yasuwe: 719


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ndimbati-yasobanuye-uko-abanye-nimpanga-yabyaye-hanze.php