English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mozambique : Umuyaga ukabije wiswe Chido wahitanye abarenga 34.

Ikigo cya Leta muri Mozambique gishinzwe kurwanya ibiza, cyatangaje ko inkubi y’umuyaga yiswe Chido yibasiye iki gihugu, imaze guhitana abantu 34 ndetse yangiza ibitari bike.

Iki kigo kivuga ko uyu muyaga uvanze n’imvura wabanje kwibasira Intara ya Cabo Delgado ku Cyumweru, uhica abantu 28.

Ibitanzamakuru birimo RFI ari na ho dukomora iyi nkuru byatangaje ko abandi bantu 3 bapfiriye mu Ntara ya Nampula, abandi 3 muri Niassa.

Kugeza ubu kandi abantu 319 nibo bamaze gutangazwa ko bamaze gukomerekera muri iyi nkubi y’umuyaga, yagendaga ku bilometero 260 ku isaha.

Uyu muyaga wageze muri Mozambique nyuma yo kwibasira ikirwa cya Mayotte giherereye mu nyanja y’u Buhinde, aho bikekwa ko wishe abatari bake.

Ibihugu birimo Malawi na Zimbabwe nabyo byaburiwe ko bishobora kwibasirwa n’iyi nkubi y’umuyaga ivanze n’imvura.



Izindi nkuru wasoma

Mogadishu: Al Shabaab yivuganye abarenga 10

Ubutindi n’ubukene bukabije: Zimwe mu mpamvu zituma abatuye Shyira batabitsa muri banki.

Ayden Heaven na Chido Obi bafite byinshi byo kunoza - Rúben Amorim wa Manchester United.

Inkubi y’Umuyaga ‘Garance’ yivuganye 4 inasenya inzu ibihumbi 160,000 ku kirwa cya La Réunio

Impinduka zikomeye muri Polisi ya Mozambique: Ese Perezida Chapo arashyira ku murongo igihugu?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 08:23:24 CAT
Yasuwe: 136


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mozambique--Umuyaga-ukabije-wiswe-Chido-wahitanye-abarenga-34.php