Mogadishu: Al Shabaab yivuganye abarenga 10
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, abantu byibuze 10 bapfiriye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye mu gace ka Damanyo, mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, aho umwiyahuzi yiturikirije igisasu hagati mu rubyiruko rwari rutonze umurongo rugamije kwiyandikisha ngo rwinjire mu ngabo z’igihugu.
Nk’uko byatangajwe n’abaatangabuhamya babwiye ibiro ntaramakuru Reuters, uwo mwiyahuzi yageraga aho abantu bari bateraniye yitwikiriye mu modoka nto izwi nka Tuk-tuk, aza kuyisohokamo yihuta yerekeza ku rubyiruko, ahita yiturikirizaho igisasu yari yambaye.
Kapiteni mu ngabo za Somaliya witwa Suleiman, yavuze uko yabyiboneye n’amaso ye.
Ati “Nari ku rundi ruhande rw’umuhanda. Tuk-tuk irahagarara, umugabo avamo, yiruka agana ku murongo, ahita yiturikirizaho igisasu. Nabonye abantu 10 bapfuye, barimo abasore n’abakobwa bari kwiyandikisha, ndetse n’abahisi n’abagenzi. Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.’’
Aho igitero cyabereye hasanzwe inkweto z’uwiturikije n’abandi, hamwe n’ibisigazwa by’umubiri byari byatatanye ahantu hose.
Undi mutangabuhamya witwa Abdisalan Mohamed yavuze ko ubwo yahanyuraga atwaye bisi yabonye urubyiruko amagana rutegereje amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.
Umutwe w’iterabwoba Al Shabaab wahamije ko ari wo wagabye icyo gitero, ukaba usanzwe uzwiho guhungabanya umutekano wa Somaliya, by’umwihariko unashaka gukoma mu nkokora gahunda za Leta zo kongera ubushobozi bw’ingabo z’igihugu.
Iki gitero kije mu gihe Somaliya iri mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugerageza kongera amahoro mu bice bikigaragaramo umutekano muke.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show