English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mogadishu: Al Shabaab yivuganye abarenga 10

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, abantu byibuze 10 bapfiriye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye mu gace ka Damanyo, mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, aho umwiyahuzi yiturikirije igisasu hagati mu rubyiruko rwari rutonze umurongo rugamije kwiyandikisha ngo rwinjire mu ngabo z’igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’abaatangabuhamya babwiye ibiro ntaramakuru Reuters, uwo mwiyahuzi yageraga aho abantu bari bateraniye yitwikiriye mu modoka nto izwi nka Tuk-tuk, aza kuyisohokamo yihuta yerekeza ku rubyiruko, ahita yiturikirizaho igisasu yari yambaye.

Kapiteni mu ngabo za Somaliya witwa Suleiman, yavuze uko yabyiboneye n’amaso ye.

Ati “Nari ku rundi ruhande rw’umuhanda. Tuk-tuk irahagarara, umugabo avamo, yiruka agana ku murongo, ahita yiturikirizaho igisasu. Nabonye abantu 10 bapfuye, barimo abasore n’abakobwa bari kwiyandikisha, ndetse n’abahisi n’abagenzi. Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.’’

Aho igitero cyabereye hasanzwe inkweto z’uwiturikije n’abandi, hamwe n’ibisigazwa by’umubiri byari byatatanye ahantu hose.

Undi mutangabuhamya witwa Abdisalan Mohamed yavuze ko ubwo yahanyuraga atwaye bisi yabonye urubyiruko amagana rutegereje amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.

Umutwe w’iterabwoba Al Shabaab wahamije ko ari wo wagabye icyo gitero, ukaba usanzwe uzwiho guhungabanya umutekano wa Somaliya, by’umwihariko unashaka gukoma mu nkokora gahunda za Leta zo kongera ubushobozi bw’ingabo z’igihugu.

Iki gitero kije mu gihe Somaliya iri mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugerageza kongera amahoro mu bice bikigaragaramo umutekano muke.



Izindi nkuru wasoma

Mogadishu: Al Shabaab yivuganye abarenga 10

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri

Inkubi y’Umuyaga ‘Garance’ yivuganye 4 inasenya inzu ibihumbi 160,000 ku kirwa cya La Réunio

DRC bikomeje kudogera: Wazalendo yivuganye uruhuri rw’abasirikare ba FARDC.

Mozambique : Umuyaga ukabije wiswe Chido wahitanye abarenga 34.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 08:59:42 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mogadishu-Al-Shabaab-yivuganye-abarenga-10.php