English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impinduka zikomeye muri Polisi ya Mozambique: Ese Perezida  Chapo arashyira ku murongo igihugu?

Mu cyumweru kimwe gusa amaze ku butegetsi, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yakoze icyemezo gikomeye cyo kwirukana Bernadino Rafael, Umukuru wa Polisi wari umaze igihe ashinjwa ibikorwa by’ubushimusi, ihohotera, no guhutaza abigaragambyaga mbere na nyuma y’amatora yo mu Ukwakira 2024.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 23 Mutarama 2025, gifatwa nk’intambwe yo gusubiza icyizere abaturage b’iki gihugu cyahungabanye cyane nyuma y’amatora yashyize ku butegetsi ishyaka rya Frelimo.

Kuva mu myaka 50 ishize Mozambique yakwigobotora ingoyi y’Abanya-Portugal, ni bwo iki gihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye nyuma y’amatora.

Izi matora zakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye yavugwagamo urupfu rw’abarenga 300, mu gihe Rafael yemeraga gusa abantu 96 hamwe n’abapolisi 17 bapfuye.

Bernadino Rafael yavuze ko abapfuye bashakaga gusagarira abapolisi, abo bashinzwe umutekano na bo bakirwanaho

Ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Mozambique cyashyize mu majwi inzego z’umutekano, zishinjwa kwinjiza abakozi bazo mu bigaragambya, bikarangira benshi bicwa abandi bagafungwa.

Mu gusimbuza Rafael, Perezida Chapo yahaye icyizere Joaquim Sive, wari umuyobozi wa polisi mu ntara za Sofala na Nampula, ngo ashyiremo umwuka mushya mu rwego rw’umutekano.

Ese aya mavugurura aragarura ituze no kwimakaza demokarasi muri Mozambique? Cyangwa ni intangiriro y’urugendo rurerure rwo kubaka icyizere hagati ya guverinoma n’abaturage? Ibi ni ibirikwibazwa kuri aya mavugurura akozwe na Perezida.

 



Izindi nkuru wasoma

Nicki Minaj arashakwa cyane muri Afurika y’epfo

D’banj yatunguye abantu ubwo yavugaga abahanzi batatu abona bagezweho muri Nigeria

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-25 09:34:11 CAT
Yasuwe: 132


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impinduka-zikomeye-muri-Polisi-ya-Mozambique-Ese-Perezida--Chapo-arashyira-ku-murongo-igihugu.php