English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Wari uziko gufungwa imyaka irenze 5 byatuma uwo mwashakanye yaka gatanya?

Ishyingiranwa ni igikorwa gihuza umugabo n’umugore, kikaba gishingiye ku bwumvikane, urukundo, n’ubufatanye mu kubaka umuryango uhamye. Gusa nubwo abashyingiranwe baba bifuza kubana akaramata, hari ubwo urugo rushobora guhura n’ibibazo bikomeye bigatuma kubana bidashoboka.

Iyo ibyo bibazo bikomeye bidashoboye gukemurwa binyuze mu biganiro cyangwa ubujyanama, amategeko ateganya inzira yo gusesa ishyingiranwa cyangwa gutandukana by’agateganyo.

Mu Rwanda, ibi bikorwa bigengwa n’Itegeko Nº 027/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imitunganyirize y’umuryango, rikaba ritanga ibisobanuro ku mpamvu zemewe zishobora gutuma abashakanye batandukana, uburyo bikorwa, ndetse n’ingaruka zabyo ku mpande zombi n’abana babo.

Muri izo mpamvu zemewe harimo n’uko iyo uwo mwashingiranywe amaze imyaka irenga itanu muri gereza yarakatiwe n’inkiko ,uba ufite uburengazira bwo kwaka gatanya.

Ibi bivugwa mu ngingo ya 56 y’Itegeko Nº 027/2016 ryo ku wa 08/07/2016, aho gusaba divorce bishobora guterwa n’uko umugabo cyangwa umugore afunzwe igihe kirenze imyaka itanu kubera icyaha gikomeye, bikaba bituma batakibasha gukomeza kubana mu buryo buzira amakemwa.

Izindi mpamvu zemewe zishobora gutuma waka gatanya

1. Ubusambanyi bukozwe n’umwe mu bashakanye

Ubusambanyi ni igihe umwe mu bashakanye aryamana n’undi muntu batashakanye. Ibi ni uguca inyuma uwo mwashakanye bikaba ari igikorwa gica intege urukundo n’ubwizerane urugo rushingiyeho. Ukoze ubusambanyi aba atesheje agaciro isezerano ryo kubana nk’abashyingiranywe.

2. Guta urugo

Guta urugo bivuze igihe umwe mu bashakanye yigira, agasiga undi nta mpamvu yumvikana, cyangwa undi akamwirukana mu rugo ku buryo butemewe n’amategeko. Ibi bigaragaza kutubahiriza inshingano z’urugo nk’uko biteganywa n’itegeko, bikaba impamvu ikomeye ishobora gutuma habaho gusesa ishyingiranwa.

3. Kwanga kuzuza inshingano z’urugo

Inshingano z’urugo zirimo gufatanya mu mibereho y’urugo, kubahana, gufashanya, kurera abana, n’ibindi. Iyo umwe mu bashakanye yanga kubahiriza izi nshingano ku bushake bwe, aba arimo gusenya urugo kandi bituma kubana bidashoboka.

4. Gufata nabi mugenzi wawe

Ibi bikubiyemo gukubita, guhohotera mu magambo cyangwa mu bikorwa, kumutuka, kumwima ibimutunga ku bushake n'ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu. Ihohoterwa rikabije ni impamvu ikomeye yemewe ishobora gutuma urukiko rusesa ishyingiranwa.

5. Kwiyandarika, ubusinzi bukabije, cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge

Igihe umwe mu bashakanye agaragaza imyitwarire yo kwiyandarika (nko kujya mu busambanyi kenshi, uburaya), gusinda buri gihe, cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku rugo, bituma urugo rudashobora gukomeza kubaho mu buryo burambye.

6. Indwara y’uburwayi bwo mu mutwe ikomeye

Iyo umwe mu bashakanye afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe butuma adashobora kubana n’uwo bashakanye mu buzima busanzwe, kandi bigaragajwe n’abaganga, ibi bishobora gutuma undi asaba gusesa ishyingiranwa, cyane cyane iyo uburwayi butavurwa cyangwa budakira.

7. Gufungwa imyaka irenze 5 ku cyaha gikomeye

Iyo umwe mu bashakanye afunzwe imyaka irenze itanu ku cyaha gikomeye, bituma adashobora kubana n’uwo bashakanye mu buzima busanzwe. Ibi bishobora kuba impamvu yumvikana yo gusaba divorce, cyane cyane iyo uwasigaye ashaka gukomeza ubuzima bwe bwite.

8. Kudakundana cyangwa kudashobora kubana mu mahoro

Igihe bombi cyangwa umwe muri bo atagikunda mugenzi we, cyangwa kubana bikaba intandaro y’amakimbirane ahora, bituma urugo rudashobora gukomeza kubaho mu bwumvikane. Iyo ibi bimaze igihe kandi bigaragara ko ubwiyunge bushoboka ari buke, bishobora kuba impamvu y’iseswa ry’ishyingiranwa.

Uko gusesa ishyingiranwa bikorwa (uburyo):

1. Gutanga ikirego: Umwe mu bashakanye atanga ikirego mu rukiko asaba divorce.

2. Isesengura n’ubuhuza: Urukiko rusesengura impamvu zigaragajwe, rukanagerageza kubunga.

3. Icyemezo: Iyo ubwumvikane bunaniranye, urukiko rufata icyemezo cyo gusesa ishyingiranwa.

Gusesa cyangwa gutandukana kw’abashakanye ni igikorwa kiremereye kandi kiganisha ku iherezo ry’ishyingiranwa ryari rishingiye ku rukundo n’ubwumvikane. Igihe urugo rurimo amakimbirane akomeye, ihohoterwa, cyangwa indi mibanire mibi ituma kubana bidashoboka, amategeko y’u Rwanda aha abashakanye uburenganzira bwo gutandukana mu nyungu z’amahoro n’umutekano w’umuryango.

Itegeko Nº 027/2016 ryashyizweho kugira ngo ritange umurongo uhamye, rirengera uburenganzira bw’abashakanye n’abana babo. Gutandukana si icyaha, ahubwo ni icyemezo gifatwa mu rwego rwo kurengera ubuzima n’icyubahiro by’abantu, cyane cyane igihe kwihanganira gukomeza kubana byaba bikurura ingaruka mbi kurushaho.

Ni ngombwa gushishikariza abantu gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no kwiyambaza inzego z’ubujyanama mbere yo kugera ku gusesa ishyingiranwa, ariko na none bagahabwa uburenganzira bwo gufata icyemezo gikwiye iyo amahoro atakiboneka.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?

Abana b’imyaka 15 bashobora kwifatira ibyemezo ku kuboneza urubyaro? Impaka zabaye nyinshi



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-28 07:03:12 CAT
Yasuwe: 155


Comments

By KWIZERA James on 2025-07-28 09:27:53
 Iyi inkuru ifite agaciro karenze, iri kwigisha kandi irasobabutse. Yanditse neza cyane. Nubwo nawifuza ko umuryango wasenyuka ariko nibyo hari igihe aba ari ngombwa ko abashakanye batandukana.



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Wari-uziko-gufungwa-imyaka-irenze-5-byatuma-uwo-mwashakanye-yaka-gatanya.php