English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya icyatumye umuhanzi  kazi  Spice Diana ataryamana na Diamond Platnumz.

Hashize igihe abakunzi b’umuziki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bategereje indirimbo ya Spice Diana na Diamond Platnumz gusa amaso yaheze mu kirere.

Mu 2021, Spice Diana yatangiye kuba umuntu wa hafi wa WCB Wasafi byanavuyemo indirimbo uyu muhanzikazi yakoranye na Zuchu yitwa ‘Upendo’.

Ibyo byatumye ingendo Spice Diana yagiriraga muri Tanzania zigenda zirushaho kwiyongera, mu 2023 atangaza ko hari indirimbo yakoranye na Diamond.

Gusa kugera magingo aya nta ndirimbo  n'imwe irasohoka, mu kiganiro kimwe uyu mukobwa yatangaje ko ari kwegeranya ubushobozi ngo arebe ko yasohora  indirimbo gusa akanavuga ko bihenze.

Uyu muhanzi kazi yagize ati’’Dufitanye indirimbo zirenze imwe, dufitanye indirimbo nyinshi ariko bisaba amafaranga menshi kubasha gukora amashusho ari ku rwego rwe.

Yakomeze agira  ati”Yakoranye indirimbo na Jaso Derulo ariko amafaranga yashoyemo hano nta nubwo tujya tuyinjiza. Iyo aje gukorera igitaramo hano bamwishyura ibihumbi 100 by’amadorali, sindayishyurwa na rimwe hano muri Uganda.”

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko gukorana amashusho y’indirimbo na Diamond bisaba byibuze ibihumbi 50 by’amadorali gusa ariko Diamond yifuje ko banaryamana bakaba bayikorera ubuntu.

Spice Diana atajya akozwe iyo ngingo yahisemo kuyashaka ibintu bikaba ibishingiye ku bucuruzi bitari umubiri.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Impinduka mu burezi: Abarimu bashya barenga 7,000 batangiye akazi

Kenya:Akazi ke ni ugutera “make-up” imirambo mbere yuko ishingurwa kandi ngo biramutunze

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Icyo wamenya ku mutoza wumvikanye na APR FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 08:28:34 CAT
Yasuwe: 628


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-icyatumye-umuhanzi--kazi--Spice-Diana-ataryamana-na-Diamond-Platnumz.php