Kenya:Akazi ke ni ugutera “make-up” imirambo mbere yuko ishingurwa kandi ngo biramutunze
Hadija Yahiya ni umugore wo muri Kenya wavukiye i Mombasa, ariko akurira i Nairobi. Yataye ishuri akiri muto kubera ubukene bw’umuryango we, maze yisanga mu buzima bugoye aho yagombaga kwishakira imibereho no gutunga umuryango we ugizwe n'abana be babiri, umugabo atakibana na we, ndetse na nyina urwaye.
Muri uko gushaka imibereho, Hadija yaje gufungwa azira gucuruza ibiyobyabwenge, aho yashakaga amafaranga yo kubeshaho umuryango we nyuma y’uko musaza we wabafashaga yari amaze kwica. Nyuma y’iminsi ibiri afunzwe, inshuti ye yamwishyuriye ingwate y’amashilingi 10,000 kugira ngo afungurwe.
Iyo nshuti yamuhaye akazi, imujyana ku buruhukiro bw’ibitaro (morgue) itabanje ku mubwira neza icyo bagiye gukora. Bahageze, bamuhishurira ko akazi ari ako kurimbisha imirambo cyangwa se kuyisiga ibintu bituma Isa neza (make-up) mbere yo gushyingurwa. Uwo munsi atangira akazi yatunganije imirambo ibiri, ahabwa 10,000 Ksh, agira ubushobozi bwo kwishyura igice cy’ideni yari afite.
Hadija yatangiye afite ubwoba bwinshi, cyane cyane ubwo yahuraga n’imirambo igishyushye cyangwa ibigaragaza ibimenyetso biteye ubwoba. Yabujijwe kugaragaza ubwoba kuko abandi bakozi bari barabimenyereye. Yagiye ahura n’ibihe bikomeye, birimo no kubura ibitotsi no kugira ubwoba bwo kwegera abana be.
Akomeza agira ati, “ Hari ubwo naburaga ibitotsi burundu. Ubundi nkisanga mfite ubwoba bwinshi budasobanutse. Hari nubwo nibwiraga nti kwegera abana banjye ni ukubashyira mu kaga kuko numvaga ubwenge bwanjye bwarahindutse rwose. Ariko ako kazi maze imyaka ibiri ngakora kantungiye umuryango neza”.
Nubwo atari akazi yakundaga, amaze imyaka ibiri agakora, akaba yarakamenyereye kuko ari ko kamufasha gutunga umuryango we no kubona imibereho. Yagize amahirwe yo kwigishwa uko yitwara igihe ahuye n’imirambo yatangiye kwangirika, kugira ngo atange serivisi zinoze nk’uko abisabwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show