English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Fatakumavuta The Ben yamusabiye imbabazi.

Umuhanzi The Ben yatangaje ko yababariye umunyamakuru Sengabo jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta nyuma y’uko afunzwe azira ibyaha birimo kumusebya.

Mu butumwa The Ben yanyujije kuri Instagram ye kuri uyu wa 06 Ukwakira buherekeje n’ifoto ya Fatakumavuta, yavuze ko yahisemo urukundo no kubabarira.

Muri ubwo butumwa yavuze ko yifuza ko yabona ubutabera kandi akomeje no kumusengera kugira ngo abe yarekurwa, dore ko aza gusomerwa kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2024 saa 15h00.

Ben ati ‘’Kuri nge urukundo ruzahora rutsinda urwango. Umucyo utsinde umwijima. Ubutabera bukwiye kujyana n’impuhwe.”

The Ben ahaye imbabazi Fatakumavuta nyuma y’uko mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo, yagaragaje kuticuza ibyo yavuze kuri Ben kuko yemeje ko yavuze ko uyu muhanzi arizwa n’ubusa kandi bikaba ari ibyo abikora, rero ko nta cyaha yakoze.

Icyakora, uyu Fatakumavuta akurikiranweho ibindi byaha birimo kunywa urumogi n’ubwo yabiteye ishoti akabihakana



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Mu ruzinduko rwe rwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje abahinzi ikintu giko

U Rwanda na Zimbabwe mu Bufatanye Bukomeye :Amasezerano 25 y’Iterambere yasinywe

Amateka yanditswe i Bujumbura: Umugore wa mbere agizwe Minisitiri w’Ingabo!



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-06 15:01:40 CAT
Yasuwe: 503


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbere-yisomwa-ryurubanza-rwa-Fatakumavuta-The-Ben-yamusabiye-imbabazi.php