Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni
Robert Lewandowski, rutahizamu w’imyaka 36 ukinira FC Barcelona ndetse n’umukinnyi umaze gutsindira Pologne ibitego byinshi mu mateka y’iyo kipe, yatangaje ko atazongera kuyikinira igihe cyose Michal Probierz akiri umutoza wayo.
Uyu mwanzuro utunguranye yawufashe nyuma y’uko umutoza Michal Probierz amwambuye igitambaro cya kapiteni agiha Piotr Zielinski, umukinnyi wa Inter Milan w’imyaka 31. Ibi byatangajwe ku cyumweru n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Pologne (Polish FA), rikanemeza ko Probierz yabimenyesheje abakinnyi n’abatoza be mu buryo butaziguye.
Lewandowski, umaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Pologne ibitego 85 mu mikino 158, ntiyagaragaye mu bakinnyi bitabajwe mu mikino mpuzamahanga iheruka. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), yagize ati: “Dushingiye ku buryo ibintu byagenze no gutakarizwa icyizere n’umutoza, nafashe icyemezo cyo kureka gukinira ikipe y’igihugu ya Pologne mu gihe cyose azaba akiri umutoza.”
“Nizeye ko nzongera kubona amahirwe yo gukinira abafana beza kurusha abandi ku isi.”
Michal Probierz wahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu muri Nzeri 2023, yagarukiye ku mwanya wa nyuma mu itsinda D mu irushanwa rya Euro 2024, aho Pologne yabaye igihugu cya mbere kivuyemo. Gusa kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere mu itsinda G mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri USA, Canada na Mexique.
Kuri uyu wa mbere, umutoza Probierz arateganya ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino ukomeye wo gushaka itike ya World Cup bazahuramo na Finland ku wa Kabiri – ari kumwe n’umushya mu nshingano za kapiteni, Zielinski.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show