Kicukiro - Masaka: Yicishije icyuma uwo yari yarinjiye
Mu gitondo cyo kuwa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Akajevuba, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, habonetse umurambo w’umugore w’imyaka 28 witwa Nyirandikubwimana Devothe, bikekwa ko yishwe n’umugabo babanaga amuteye icyuma mu ijosi no ku mutima.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu mugabo witwa Maniragaba, uzwi ku izina rya Kotapine, wari umunyonzi, yahise aburirwa irengero nyuma y’urwo rupfu rutunguranye, bikekwa ko rwabaye hagati y’ijoro rishyira tariki ya 5 Kamena 2025. Abaturanyi batangaje ko ku mugoroba wabanje bari bababonye bari kumwe bahaha ibyo guteka, ibintu byabaye icyemezo gikomeye cy’uko nta makimbirane yari agaragara hagati yabo.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twabonye ko batandukanye ku mugoroba bari kumwe bahaha, ariko mu gitondo tubuze uwo mubyeyi, tugeze iwe dusanga yishwe nabi. Twabwiye ubuyobozi, butabaye dusanga umurambo we uteraguwe ibyuma mu ijosi no ku mutima.”
Bivugwa ko Maniragaba yari amaze igihe gito abanye na Nyirandikubwimana, batarasezeranye byemewe n’amategeko, ndetse abana babiri babaga kwa nyakwigendera si abo yabyaranye na we. Hari kandi amakuru avuga ko urugo rwabo rwajemo umwuka mubi nyuma y’uko bagenzi ba Maniragaba bamushishikarije ko atakwizera umugore usanzwe afite abandi bana.
Aba baturage bakomeza bavuga ko mbere y’uru rupfu, Maniragaba yari aherutse kugurisha ikibanza yari yaraguze mu Karere ka Rwamagana ku mafaranga agera kuri Miliyoni imwe, maze amwe muri ayo mafaranga ayohereza iwabo w’uwo mugore – ibintu bivugwa ko byari bishingiye ku bibazo by’inzara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitaraga, Nkundimana Saustine, yahamagaje inama yihutirwa, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, by’umwihariko ku bantu bashya binjira mu midugudu no gutabarana mu gihe cy’akazi k’ubugizi bwa nabi.
Yagize ati: ‘’Ikintu kitwa gutabarana, gutanga amakuru, gutangaza abashyitsi baraye iwacu, birakwiye ko umuntu wese yatanga amakuru. Abazi Maniragaba uzwi nka Kotapine barasabwa gutanga amakuru ye kugira ngo afatwe.”
BTN ari nayo dukesha iyi nkuru, yamenye andi makuru y’uko Maniragaba yari asanzwe afite undi mugore wa mbere batandukanye, bityo Nyirandikubwimana akaba yari uwa kabiri.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza, ndetse n’ubushakashatsi bwo gushakisha ukekwaho icyaha burakomeje.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show