English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

BK Group yinjije inyungu ya miliyari 91 Frw mu 2024

Abanyamigabane ba BK Group Plc barishimira umusaruro wiyongera buri mwaka, nyuma y’uko uru rugaga rw’imari rwerekanye inyungu ya miliyari 91 Frw mu 2024, ivuye kuri miliyari 74 Frw yari yabonetse mu 2023.

Ibi byatangajwe ku wa 9 Gicurasi 2025, mu nama rusange ngarukamwaka y’abanyamigabane, aho banemeje ko kuri buri mugabane, nyirawo azabona inyungu irenga gato 20 Frw. Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ibi bishingira ku izamuka rya 20% ku mugabane wa BK ku isoko ry’imari n’imigabane.

BK Group ifite amashami atanu arimo Banki ya Kigali, BK Foundation, BK Capital, BK Insurance na BK Techouse, kandi yose akomeje kwaguka no gutanga umusaruro.

Abanyamigabane nka Alphonse Gacamumakuba wo mu Karere ka Gasabo bashimangira ko gushora imari muri BK ari uguhitamo ejo hazaza heza. Ati: “Ubwiza bwayo ni uko izamuka uko bucyeye n’uko bwije.”

Muri iyo nama, hanemejwe umushinga wo gushyiraho Private Equity Fund, ikigega kizashorwamo hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amadolari y’Amerika, kigamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda. Dr. Ndagijimana yavuze ko bazashaka ayo mafaranga hanze y’u Rwanda ariko agacungwa imbere mu gihugu.

Mu zindi gahunda zitezweho umusaruro harimo n’ihuza rya BK Insurance n’ibigo bibiri bya Sonarwa, rigamije gukomeza kongera ubushobozi n’icyizere mu rwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

UEFA Europa League 2024-2025: Tottenham Hotspur yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 17

BK Group yinjije inyungu ya miliyari 91 Frw mu 2024

U Rwanda mu rugendo rwo kwigarurira isoko Mpuzamahanga: UAE yonyine yinjije Miliyari 1.55$

Miliyari 10 Frw muri Rayon Sports? Ese inzozi za Munyakazi Sadate zizamuhira?

RIB yafunze abari gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-10 07:56:27 CAT
Yasuwe: 96


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BK-Group-yinjije-inyungu-ya-miliyari-91-Frw-mu-2024.php