BK Group yinjije inyungu ya miliyari 91 Frw mu 2024
Abanyamigabane ba BK Group Plc barishimira umusaruro wiyongera buri mwaka, nyuma y’uko uru rugaga rw’imari rwerekanye inyungu ya miliyari 91 Frw mu 2024, ivuye kuri miliyari 74 Frw yari yabonetse mu 2023.
Ibi byatangajwe ku wa 9 Gicurasi 2025, mu nama rusange ngarukamwaka y’abanyamigabane, aho banemeje ko kuri buri mugabane, nyirawo azabona inyungu irenga gato 20 Frw. Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ibi bishingira ku izamuka rya 20% ku mugabane wa BK ku isoko ry’imari n’imigabane.
BK Group ifite amashami atanu arimo Banki ya Kigali, BK Foundation, BK Capital, BK Insurance na BK Techouse, kandi yose akomeje kwaguka no gutanga umusaruro.
Abanyamigabane nka Alphonse Gacamumakuba wo mu Karere ka Gasabo bashimangira ko gushora imari muri BK ari uguhitamo ejo hazaza heza. Ati: “Ubwiza bwayo ni uko izamuka uko bucyeye n’uko bwije.”
Muri iyo nama, hanemejwe umushinga wo gushyiraho Private Equity Fund, ikigega kizashorwamo hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amadolari y’Amerika, kigamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda. Dr. Ndagijimana yavuze ko bazashaka ayo mafaranga hanze y’u Rwanda ariko agacungwa imbere mu gihugu.
Mu zindi gahunda zitezweho umusaruro harimo n’ihuza rya BK Insurance n’ibigo bibiri bya Sonarwa, rigamije gukomeza kongera ubushobozi n’icyizere mu rwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show