English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kera kabaye Dj Brianne yemeye kubatizwa 

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kamena 2024, Gateka Esther wamenyekanye cyane nka Dj Brianne yemeye kwakira agakiza arabatizwa.

Ni umubatizo wabereye ku rusengero rwa Elayo Pentecost Blessing mu muhango wo kubatiza abakirisitu bashya barimo na Dj Brianne.

Akimara kubatizwa Dj Brianne yavuze ko yuzuye umunezero kandi ko yishimye cyane kuko nawe agiye gutangira kujya afata igaburo ryera.

Brianne yanavuze ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we kuko nta cyizere yari amufitiye ko nawe ashobora kubatizwa.

Umubyeyi wa Dj Brianne yashimye Imana cyane ko umukobwa we nawe yabonye aho kubarizwa mu bijyanye no gusenga.



Izindi nkuru wasoma

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York

Namibia: Uko intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Trump yemeye kongera igihe cy'ibiganiro hagati ya Amerika na EU

Imirimo 1,210 yaratanzwe! Uko Akarere ka Ngororero kabaye isoko y’akazi ku rubyiruko

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-09 08:46:32 CAT
Yasuwe: 586


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kera-kabaye-Dj-Brianne-yemeye-kubatizwa.php