English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amroush yatangaje ko ababazwa cyane n’uwanga gukinira ikipe y’igihugu akajya muri gahunda ze.

Ibi Adel yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino urahuza u Rwanda na Algeria, mu myitozo ya nyuma yakozwe ku munsi w’ejo hashize tariki 4 Kamena 2025.

Uyu mutoza yavuze ko intego y’uyu mukino ari ukugirango agerageze abakinnyi bashya ariko anavuga ko hari abavuye mu ikipe y’igihugu ku bushake bwabo barimo Rafael York na Hakim Sahabo.

Yagize ati “Mbere na mbere tugomba kuba inyangamugayo. Dufite gahunda yacu, turi kugerageza abakinnyi bashya, turi kubaka ikipe. Dufite abakinnyi bashya, bakiri bato. Hari n’abakinnyi bamwe bahisemo kuva mu ikipe, si njye wabirukanye, bahisemo gukora ibindi aho gukinira igihugu. Ariko twe turi gukomeza kwitegura.

Uyu mukino ni mwiza cyane kuko ni ukugerageza abakinnyi bacu, kubaha amahirwe yo gukina n’ikipe ikomeye, imbere y’abafana benshi  kuko bashobora kuba nka 60,000. Ni imyitozo ikomeye y’ejo hazaza. Hari abakinnyi bashya, hari n’abagarutse mu ikipe y’igihugu, ibyo biranshimisha. Imyumvire y’abakinnyi bamwe ni myiza. Nk’uko nabivuze, turi kubaka ikipe y’ejo hazaza.”

Adel Amroush yatangaje ko nubwo yishimiye uyu mukino ariko atishimye 100% kubera imyitwarire mibi atakihanganira mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Nubwo nabyishimira byose sinavuga ko nishimye 100%, kuko hari ibyo tudashobora kwihanganira. Hari imyitwarire imwe itajyanye no kuba mu ikipe y’igihugu. Ukinira igihugu ni icyubahiro, ntabwo ari urwenya. Buri mukinnyi ugomba kubahiriza ibendera ry’igihugu. Nta mukinnyi n’umwe uruta igihugu.

Natunguwe no kubona hari abakinnyi banze gukinira igihugu, ahubwo bajya mu biruhuko. Bamwe barasiba amateka yabo, barasiga igihugu. Simbashyigikiye. Nta mpamvu yo kubashyira ku mafoto no ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibendera riruta abo bakinnyi bose. Ku bwanjye n’abanyarwanda b’inyangamugayo, ibyo ntibikwiye.”

Uyu mutoza yavuze ko nta muntu ukina n’ikipe y’igihugu ahubwo buri wese akwiye kugira imyitwarire myiza ihura na Politike y’ubuyobozi.

Yagize ati “Ntabwo nishimye kuko ndababaye, ntabwo dukina n’ikipe y’igihugu. By’umwihariko igihe ndi hano, ibintu bigomba gukorwa mu buryo bw’imyitwarire myiza, gukunda igihugu no gukurikiza politiki y’ubuyobozi bw’igihugu. Ni ugutera imbere, guhanga udushya no kugira ikinyabupfura. Umunyarwanda wese ufite umutima ukunda igihugu, uzemera gukina ntakibazo, ndamuha amahirwe. 

Si ikibazo cy’imyaka. Uramutse uri umukinnyi w’imyaka 70 cyangwa wa 17 ariko ufite ubushobozi, urakina. Dufite nk’umukinnyi Kagiri, ntabwo ari muto, ariko arabishoboye. Hari n’abakinnyi bakiri bato nka Enzo, w’imyaka 17-18. Niba abishoboye, ndamushyiramo. Ikipe y’igihugu irakinguye kuri bose.”

Adel Amroush yavuze ko ahereza amahirwe umukinnyi ushoboye aho yaba akina hose bitandukanye n’imyumvire yari ihari.

Yagize ati “Si ngombwa ko umukinnyi akina mu kiciro cya mbere, niba akina mu kiciro cya kabiri ariko afite ubushobozi, ndamufata. Si amazina y’amakipe cyangwa aho ukomoka. N’iyo umukinnyi aturuka mu cyaro, icy’ingenzi ni ubuziranenge bwe.

Uyu mukino ni nk’igeragezwa ku ikipe yacu. Tuzakina n’indi mikino yo kugerageza. Nshaka kureba niba abakinnyi bakiri bato bashobora kwihagararaho mu gitutu. Si iby’intsinzi gusa, nubwo dukina tugamije gutsinda, ariko nshaka kubareba mu gihe cy’igitutu, imbere y’abantu benshi, ndetse no guhangana n’amakipe akomeye.”

Uyu mutoza yaje no gusaba abakinnyi ko bagomba kwibuka ko niba uhawe amahirwe yo gukina ugomba kuyakoresha neza byakunanira ugasimburwa.

Yagize ati “Dukeneye gukina n’amakipe akomeye kugira ngo natwe twubake amazina akomeye y’ejo hazaza. Niba dukina n’amakipe asanzwe gusa, ntituzatera imbere. Reka bumve uko igitutu kimeze, uko guhangana no kurwana ku mwanya bimeze.

Abakinnyi bagomba kumenya ko iyo uhawe amahirwe, ugomba kuyaharanira. Udakora ibyo, arasimburwa. Tugomba guhindura iyo mitekerereze y’uko abakunzi ba Facebook cyangwa abanyamakuru ari bo bahitamo abakinnyi, si ko bimeze. Abantu bose bashobora kugira ibitekerezo, ariko njye mfite ibyanjye nshingiraho.”

Adel Amroush yavuze kandi ko ashimira igihugu cya Algeria bitewe ni uko yakiriye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye na Perezida w’u Rwanda yari ahari bivuze koi bi bikorwa ari ugufasha abakinnyi.

Yagize ati “Uyu mukino ni igipimo cyiza kuri twe, tuzakina imikino ibiri. API ni ikipe nziza, abakinnyi bose bakina mu makipe akomeye. Ndashimira Algeria kubera uburyo baduteguriye neza: hoteli, ibyo kurya, stade nziza. Turabibyaza umusaruro.

Ndashimira ubuyobozi bw’igihugu bwabashije gutuma iyi mikino ishoboka. Nyakubahwa Perezida ubwe yarahari, ibi ni ibikorwa bifasha urubyiruko rwacu kubona amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru. Si ibyanjye, ni iby’igihugu cyacu.

Mfite icyizere. Ngiye gukora uko nshoboye kose kugira ngo ndeke ikipe imere neza, n’iyo byaba ari ku wundi mutoza uzaza. Igihe cyanjye ndagikoresha 100%.”

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo kuri uyu wa kane tariki 5 Kamena 2025, nibwo uyu mukino uraza gutangira ubere mu gihugu cya Algeria.

Inkuru dukesha UKWELITIMES

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Justin Bieber yavuze kuri Lil Wayne

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York

Ibyo umukinnyi w’ikirangirire muri sinema Jack Chan yahishuye kuri AI yaje ashaje



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-05 11:17:56 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkuru-irambuye-Kera-kabaye-Adel-Amroush-utoza-Amavubi-yahishuye-byinshi-kuri-Sahabo-na-York.php