English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Isreal yishe umuyobozi wa Hamas muri Gaza

Umuyobozi wa Hamas muri Gaza, Mohammed Sinwar, murumuna wa nyakwigendera Yahya Sinwar wari umuyobozi w'ikirenga w'uyu mutwe, nk’uko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yabibwiye abadepite kuri uyu wa Gatatu.

Mohammed Sinwar yari umwe mu bantu bashakishwa cyane na Israel, akaba yarasimbuye mukuru we mu Ukwakira umwaka ushize nyuma y’uko yiciwe mu majyepfo ya Gaza.

Mu gihe urupfu rwa Mohammed rwaba rwemejwe na Hamas, byaba ari bumwe mu bwicanyi bukomeye bwa mbere Israel ikoze kuri bamwe mu bayobozi ba Hamas mu mezi menshi ashize.

Mukuru wa Mohammed Sinwar ni we wateguye ibitero by’iterabwoba bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023 byatumye intambara hagati ya Hamas na Israel itangira, ikaba imaze iminsi 600.

Nyuma yaho, yaje kugirwa umuyobozi mukuru wa Hamas ubwo Israel yari imaze kwica uwamubanjirije, Ismail Haniyeh, ndetse n’umuyobozi w’igisirikare cya Hamas n’undi bafatanyije gutegura ibitero byo ku wa 7 Ukwakira, Mohammad Deif.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-29 08:26:08 CAT
Yasuwe: 207


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Isreal-yishe-umuyobozi-wa-Hamas-muri-Gaza.php