English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intambara y’ubukungu hagati y’Amerika n’Ubushinwa igiye kurangira

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro i Stockholm mu gihugu cya Suwede, bagamije kongera igihe cy’amasezerano yo guhagarika intambara y’ubucuruzi imaze imyaka myinshi  hagati y’ibihugu byombi.

Iyi ntambwe ije mbere y’itariki ntarengwa ya 12 Kanama, aho imisoro iri hasi yari kwiyongera mu buryo bukabije, ikaba yari kongera guhangabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku rwego rw’isi.

Ibi biganiro birimo kuba nyuma y’aho Perezida Donald Trump asinyiye amasezerano manini y’ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho bemeranyije gushyiraho 15% by’imisoro ku bicuruzwa byinshi byo mu Burayi, mu gihe EU yemeye kugura ingufu za Amerika ku gaciro ka miliyari 750 z’amadolari no gushora indi miliyari 600 mu ishoramari. Ubu noneho amaso yose ahanzwe ku byashobora kuva mu biganiro na Beijing.

Ibiganiro byo hagati ya Amerika n’u Bushinwa birimo kwibanda cyane ku kongera igihe cy’amasezerano y’agateganyo yashyizweho muri Gicurasi, agamije guhagarika imisoro yo kwihimura no gusubukura ubucuruzi bw’ibikoresho by’ingenzi nka “minerals rares” n’iby’ikoranabuhanga.

Nubwo amasezerano manini adategerejwe aka kanya, abasesenguzi bavuga ko kongera iyo nteguza y’iminsi 90 byatuma haboneka umwanya wo gutegura inama ikomeye hagati ya Perezida Trump na Perezida Xi Jinping mu mpera z’umwaka.

Nubwo ibibazo by’ingenzi bitarakorwaho, birimo ibyo Amerika ikomeje kunenga nk’uko u Bushinwa butesha agaciro amasoko y’isi binyuze mu musaruro mwinshi ucuruzwa ku giciro gito, ndetse n’amarangamutima y’u Bushinwa ku mabwiriza y’Amerika abuza ubucuruzi bw’ikoranabuhanga, hari icyizere ko impande zombi zishaka gusubiza ibintu ku murongo.

Ibyifuzo birimo kugabanya imisoro ishyirwa ku bicuruzwa bifitanye isano na fentanyl, no kongera ubwinshi bw’ibicuruzwa u Bushinwa bugura muri Amerika, ibi byafasha kugabanya icyuho cy’ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Kuba u Bushinwa bugenzura amasoko menshi y’amabuye y’agaciro yifashishwa mu ikoranabuhanga n’inganda bikomeye, birushyira mu mwanya ukomeye muri ibi biganiro. Ariko na none, Amerika irashaka ko u Bushinwa butera intambwe igana ku bukungu bushingiye ku isoko ryo imbere aho gusimbuka isoko ry’isi.

Nubwo intambwe z’ingenzi zitarafatwa, ibyo biganiro ni amahirwe mashya yo kwerekana ubushake bwo guhagarika intambara y’ubucuruzi no kugarura icyizere mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ubucuruzi.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Byakomeye hagati ya Kenya na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Ibihumbi by'Abanya-Israel byiraye mu mihanda bisaba ko intambara yahagarara



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-27 20:45:37 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intambara-yubukungu-hagati-yAmerika-nUbushinwa-igiye-kurangira-1.php