English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za Hezbollah zarashe ibisasu byinshi bya rocket muri Israel.

Inyeshyamba za Hezbollah zarashe mu gihugu cya Israel  ibisasu byinshi  byo mu bwoko bwa rocket  aho zabirashe mu Majyaruguru ya Israel.

Iki gitero bagabye ni kimwe mu bitero bikomeye uyu mutwe wagabye kuva wakwinjira mu ntambara yeruye n’Ingabo za Israel.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iki gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2024, bituma benshi mu baturage baramukira ku mpuruza ibasaba guhungira ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iki gitero.

Leta ya Israel yatangaje ko ibisasu byinshi byarashwe byafashwe, icyakora yongeraho ko hari n’ibyabashije kugera ku butaka ariko ku bw’amahirwe, byinshi byaguye ahantu hatari abantu, bituma ingaruka zabyo bitaba mbi cyane ku baturage.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 09:20:31 CAT
Yasuwe: 351


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-Hezbollah-zarashe-ibisasu-byinshi-bya-rocket-muri-Israel.php