English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Indirimbo nshya ya Bwiza ikomeje guca ibintu kumbuga nkoranya mbaga

 

 Umuhanzi kazi  Bwiza Emerance utamaze igihe kirekire mu muziki Nyarwanda akomeje gushimisha benshi mundirimo zitandukanye z’urukundo .

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Pain killer , indirimbo imaze gukundwa n’abataribake kurubuga rwa youtube . Ni indirimbo y’amajwi n’amashusho , ndetse amashusho yayo yakorewe mu gihugu Cy’Uburundi . Amashusho  n’amajwi byakozwe  na Santana,   John Elart ayobora amashusho .

Iy’indirimbo ije nyuma y’iyo yaraherutse gushyira hanze yitwa “Amano”

Bwiza Emerance yakoze indirimbo zitandukanye nka Exchange ,Rumours ,Ready nizindi ndetse hari nizo yagiye afatanya n’abandi bahanzi  batandukanye.

 

 

 Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

APR FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi, Police FC iyitsinze 3-2

ITANGAZO RYA BWIZA Justine RISABA GUHINDURA AMAZINA

Perezida Tshisekedi mu nzira zo gushyiraho Guverinoma nshya

Imiryango irenga 100 iratabaza, Inzara ikomeje kwica abaturage ba Gaza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-06 12:25:24 CAT
Yasuwe: 855


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Indirimbo-nshya-ya-Bwiza-ikomeje-guca-ibintu-kumbuga-nkoranya-mbaga.php