English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu abanyeshuri 16 bo muri Sainte Trinité Nyanza TSS birukanywe mbere y’ibizamini bya Leta

Ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Trinité Nyanza TSS riherereye mu murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, bwafashe icyemezo gikomeye cyo kwirukana burundu abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6), nyuma yo kubashinja imyitwarire mibi, irimo gusohoka mu kigo binyuranyije n’amabwiriza, bakajya kunywa no gusinda inzoga hanze y’Ishuri.

Amakuru aturuka imbere mu kigo aravuga ko aba banyeshuri bajyaga banyura mu nzira zitemewe kugira ngo bagerere mu tubari two mu gace kitwa “Ku Rwabayanga” hafi y’ishuri, aho bakekwaho kujya gusangira inzoga kenshi no gusinda. Ibi byagaragaye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’ishuri, buvuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera abandi banyeshuri  no kubungabunga ireme ry’uburezi

Ubuyobozi  bw’ishuri buti: “Ntabwo dushobora kwihanganira imyitwarire ishobora kwanduza abandi, tuba dufite inshingano zo kurera no kurinda abana.”

Bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri bagaragaje impungenge, bavuga ko nubwo imyitwarire mibi ikwiye guhanwa, kwirukana burundu abanyeshuri ba S6 bashoboraga kuba bari hafi gukora ibizamini bya leta bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Iyi nkuru turacyayikurikirana,…

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-20 17:01:57 CAT
Yasuwe: 163


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-abanyeshuri-16-bo-muri-Sainte-Trinit-Nyanza-TSS-birukanywe-mbere-yibizamini-bya-Leta.php