English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyamamare muri sinema Idrissa Akuna Elba OBE ari mu nzira zogushinga imizi muri Afurika.

Umwongereza Idrissa Akuna Elba OBE yatangaje ko mu myaka itarenze 10 azaza gutura ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na BBC ari naho dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yifuza kuza gutura muri Afurika kuko ashaka guteza imbere uruganda rwa sinema ku Mugabane wa Afurika.

Ibikorwa byo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika, yabitangiriye muri Ghana na Zanzibar muri Tanzania, aho yahubatse studio zitunganya filime.

Ati ” Ndatekereza ko nzimukira muri Afurika nko mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere Imana n’ibishaka. Iyi ni imyaka icumu nshaka kuba ndi kuri uyu mugabane.’’

Akomeza agira ati “Ngiye kujya Accra muri Ghana, ngiye kujya Freetown muri Sierra Leone, ngiye kujya muri Zanzibar.  Ngiye kubabwira uburyo sinema ari ikintu cy’ingirakamaro.”

Idris Elba w’imyaka 52, yavukiye i London mu Bwongereza avuka ku babyeyi bo muri Afurika aho se akomoka muri Ghana naho nyina agakomoka muri Sierra Leone.

Idrissa Akuna Elba OBE kandi azwi nk’umuraperi, umuririmbyi, no kuba ari DJ. Yabonye igihembo cya Golden Globe kimwe n’abahatanira ibihembo bitatu bya BAFTA na Emmy esheshatu. Yamenyekanye kurutonde rwa Time 100 rwabantu bakomeye ku isi muri 2016.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-23 11:04:16 CAT
Yasuwe: 559


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyamamare-muri-sinema-Idrissa-Akuna-Elba-OBE-ari-mu-nzira-zogushinga-imizi-muri-Afurika.php